Ikicaro gikuru cya Tesla muri California, USA

Tesla itakaje asaga miliyari 380$ ku isoko ry’imari

Ikigo Tesla Inc., kizwi cyane mu gukora imodoka z’amashanyarazi, ni cyo kiri ku isonga mu bigo byatakaje agaciro kanini ku isoko ry’imari mu 2025. Nk’uko bitangazwa na Reuters ku wa 6 Kamena 2025, agaciro kacyo k’imigabane kagabanutseho 29.3%, kigera kuri miliyari 917$, bivuze igihombo kirenga miliyari 380$ kuva uyu mwaka watangira.

Iri gabanuka rishingiye ku mpamvu nyinshi zirimo igabanuka ry’ubusabe bw’imodoka z’amashanyarazi, ndetse n’ibibazo bya politiki birimo impaka z’umuyobozi wa Tesla, Elon Musk, na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump.

Ku wa Kane, imigabane ya Tesla yaramanutse cyane nyuma y’uko Trump aburiye ku mbuga nkoranyambaga ko ashobora guhagarika amasezerano ya Leta na sosiyete za Musk. Ibi byakurikiye amagambo akakaye ya Musk wunzemo ati: “Iyi gahunda y’imisoro n’ingengo y’imari ya Trump ni mbi kurusha uko byigeze bibaho,” nk’uko yabivugiye ku rubuga rwe rwa X.

Nyuma y’izo mvururu, abakozi bo muri White House batangiye gutegura ikiganiro hagati ya Musk na Trump, hagamijwe guhosha aya makimbirane, nk’uko Reuters ibivuga.

Nubwo imigabane ya Tesla yazamutse gato mu isoko ryo ku wa Gatanu, impuguke mu isoko ry’imari zivuga ko iyi ntambara y’amagambo ishobora gukomeza kugira ingaruka ku isura n’agaciro k’iki kigo. Mu ntangiriro z’umwaka, Tesla yari ku mwanya wa 8 ku isi mu bigo bifite agaciro kanini, ariko kuri ubu yageze ku mwanya wa 10.

Ni mu gihe Microsoft yaje ku isonga ku isi mu buryo bw’agaciro kayo ku isoko, izamura n’iterambere ryayo mu bwenge bw’ubukorano (AI), mu gihe Apple yamanutse ku mwanya wa 3 kubera ibibazo by’isoko ry’u Bushinwa n’amategeko mashya ya Trump ku byinjira mu gihugu.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *