Umunyarwandakazi Sandra Teta wari watawe muri yombi na Polisi ya Uganda nyuma yo kugonga umugabo we Douglas Mayanja uzwi mu muziki wa Uganda nka Weasel, yamaze kurekurwa.
Ku mugoroba wo ku wa Kane tariki ya 7 Kanama ni bwo Teta yarekuwe; ahita ajya no gusura Weasel mu bitaro arwariyemo.
Amafoto yashyizwe hanze n’ibitangazamakuru ndetse n’imbuga nkoranyambaga zo muri Uganda yerekana Teta ari kumwe na Weasel mu bitaro bya Mukwaya aho arwariye.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ni bwo uyu mugore yari yatawe muri yombi na Polisi ya Uganda, nyuma yo kugonga umugabo we akamuvuna amaguru.
Uyu mugore amakuru avuga ko yarekuwe ku mbabazi z’umugabo we, yasobanuye ko kugonga Weasel yabitewe no kuba uriya mugabo yari yamwirukanye we n’abana be akamusaba kujya iwabo mu Rwanda, bikarangira nta n’itike ibacyura abahaye.
Sandra Teta nk’uko ibinyamakuru byo muri Uganda bibivuga, ngo yaniyambaje ba nyirabukwe bamusubiza ko ntacyo bamufasha.
N’uburakari bwinshi ngo yahise afata imodoka uriya mugabo yaherukaga kumugurira amusanga ku kabari gaherereye mu gace ka Munyonyo aho yarimo kunywera, kugira ngo amusigire abana be.
Uyu mugore ubwo yashakaga guhagurutsa imodoka ngo ave kuri ako kabari Weasel yahise amwitambika; undi birangira amugonze.
Umubano wa Sandra Teta na Weasel umaze igihe urangwa n’intonganya ndetse n’amakimbirane y’urudaca.
Muri 2022 ku mbuga nkoranyambaga hakwirakwiye amafoto ya Teta wari wakubiswe bikomeye na Weasel, ndetse icyo gihe uyu mugabo yatawe muri yombi afungwa by’igihe gito.
Nyuma y’aho Teta yaje kwahukanira mu Rwanda, biba ngombwa ko umugabo we aza kumutarura.




