whatsapp_image_2025-12-06_at_07.59_45-0fe2e

The Ben ari Dubai 

Umuhanzi The Ben wari utegerejwe n’Abanyarwanda batuye Dubai, yahageze mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu nyuma yo kubanza kwitabira ibirori bya Zacu Gala byabereye i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2025, mu rwego rwo kubahiriza gahunda yari yemereye Zacu Entertainment.

Nubwo byari biteganyijwe ko agera i Dubai mbere, gahunda yahindutse kubera ibyo birori batarangije kare. Akaruhuko katagezeho, The Ben yahise afata indege imujyana i Dubai, agezeyo yerekeje kuri hoteli kugira ngo atangire imyiteguro y’igitaramo ategerejweho gususurutsa abahatuye n’abakorera muri uyu mujyi.

Nyuma y’iki gitaramo, The Ben arateganya kugaruka i Kigali gukomeza gutegura The New Year Groove, igitaramo giteganyijwe ku wa 1 Mutarama 2026, aho azahurira ku rubyiniro na Bruce Melodie.

Mu bamwakiriye ubwo yageraga ku kibuga cy’indege cya Dubai barimo DJ Flix n’abandi bakunzi b’umuziki barimo Cycy Beauty na DJ Noble, bafashe n’amafoto y’urwibutso. Yahawe indabyo nk’ikimenyetso cy’ikaze.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *