52268659985_8d4dbaf16f_b

The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire udakwiye kugereranywa n’undi wese: Nduhungirehe 

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, yagaragaje Mugisha Benjami uzwi mu muziki nyarwanda nka The Ben nk’umuhanzi w’ikirangirire udakwiye kugereranywa n’undi wese.

Minisitiri Nduhungirehe yabigarutseho mu butumwa yanyujije ku rubuga rwe rwa X, asubiza abakomeje guhanganisha The Ben na Itahiwacu Bruce uzwi mu muziki nka Bruce Melodie.

Uyu muyobozi uheruka gushyira indirimbo ‘Police’ ya Bruce Melodie ku rutonde rw’iziri kumunyura muri iki gihe, ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha urubuga rwa X wamusabye kurushyiraho n’imwe mu ndirimbo za The Ben “kugira ngo atazarira mu gitaramo, yasubije ko uwo The Ben nta muhanzi n’umwe ukwiye kugereranywa na we kuko ari ikirangirire.

Ati: “Ariko ibi bintu urubyiruko muhoramo byo guhanganisha abahanzi b’abanyarwanda muzabireke rwose! The Ben ni umuhanzi w’ikirangirire mu Rwanda, utagomba kugereranywa n’undi uwo ari we wese! Umuziki ntabwo ari football, aho ukunda ikipe yawe ugapinga izindi.”

Nduhungirehe yunzemo ati: “Guhanga biravuna, kandi abakunzi b’umuziki bakunda abahanzi benshi, bakabateza imbere. Nta muhanzi wo mu Rwanda utsinda igitego uwundi, ahubwo bose batsindira igitego u Rwanda, bagatsindira igitego abakunzi babo.”

Ku wa 1 Mutarama 2026 The Ben na Bruce Melodie bamaze igihe bahanganishwa bazahurira mu gitaramo cy’imbaturamugabo cyiswe ‘The New Year Groove’ kizabera muri BK Arena.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *