1767313263112

The Ben yigaramye ibyo kuririmba Playback

Igitaramo The Nu-Year Groove cyabaye ku nshuro ya kabiri muri BK Arena cyongeye kugaragaza ko The Ben ari umwe mu bahanzi nyarwanda bageze ku rwego rwo gutegura no gutanga ibitaramo byujuje ubunyamwuga. Nubwo igitaramo cyanyuze benshi, hari abafana bagaragaje kutanyurwa, cyane cyane bagendeye ku buryo The Ben yitwaye ku rubyiniro ugereranyije na Bruce Melodie.

Nyuma y’iki gitaramo cyabaye mu gutangira umwaka wa 2026, ku mbuga nkoranyambaga havutse impaka aho bamwe bibazaga niba The Ben yaba yararirimbye akoresheje ‘Playback’. Ibi byatumye uyu muhanzi afata umwanya wo gusobanura neza uburyo yakoresheje, ahakana yivuye inyuma ko atigeze akoresha ‘Playback’, ahubwo ko yaririmbye mu buryo bwa ‘Looped’.

Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru mu rucyerera rwo ku wa Gatanu tariki ya 2 Mutarama 2026, The Ben yavuze ko igitaramo cye cyari live, ariko giteguwe mu buryo bwa ‘Looped’. Yasobanuye ko ubu buryo bukoreshwa cyane n’abahanzi bakomeye ku rwego mpuzamahanga nka Chris Brown na Ne-Yo, aho umuhanzi aririmba live ariko akunganirwa n’amajwi yateguwe mbere kugira ngo injyana igume ihamye.

The Ben yavuze ko ‘Looped’ atari ‘Playback’, kuko umuhanzi aba aririmba ijwi rye rya nyaryo ku rubyiniro. Yasobanuye ko ‘Looped’ ari tekiniki ifasha guhuza ijwi rya live n’amajwi y’inyuma (background vocals) n’injyana iba yarateguwe, bityo bigafasha umuhanzi gukomeza gutanga performance nziza cyane cyane iyo ari mu mbyino zikomeye.

Ku rundi ruhande, yasobanuye ko ‘Playback’ ari igihe indirimbo yose iba iri gukinwa uko yakorewe muri studio, umuhanzi ntaririmbe live ahubwo agasa n’uwigana amagambo gusa. Ibi ni byo yagaragaje ko atigeze akoresha mu gitaramo cye.

Uburyo bwa ‘Looped’ bukunze gukoreshwa n’abahanzi babyina cyane ku rubyiniro barimo Chris Brown, Beyoncé, Usher, Ne-Yo na Bruno Mars, kugira ngo babashe guhuza imbyino, umuziki n’ijwi rya live batatakaje injyana cyangwa imbaraga.

Ibisobanuro bya The Ben byafashije benshi gusobanukirwa uko ibitaramo byo ku rwego mpuzamahanga bitegurwa, no gutandukanya ‘Looped’ na ‘Playback’. Byongeye kugaragaza ko igitaramo cye cyakozwe mu buryo bwa live, gishingiye ku ikoranabuhanga rigezweho rikoreshwa n’ibyamamare ku Isi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *