Umuhanzi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Theo Bosebabireba, yongeye kwerekana ubukaka bwe mu muziki ubwo yasusurukizaga abitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya “Inzu y’Ibitabo Award,” byabereye ku Cyumweru, tariki ya 7 Ukuboza 2025.
Mu gitaramo cyari cyuzuye ibyishimo, Theo yibukije benshi impamvu indirimbo ze zimaze imyaka myinshi zikoroga imitima y’abakunzi b’umuziki w’Imana, kuva yatangira urugendo rwe nk’umuhanzi wigenga.
Ibi birori bibaye mu rwego rwa “Inzu y’Ibitabo Summit,” gahunda imaze kugira uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wo kwandika no gusoma mu Rwanda. Ni urubuga kandi ruhuriza hamwe abanditsi babashije kugera ku bikorwa bifatika, bakaganiriza urubyiruko n’abakunzi b’ibitabo ku rugendo rwabo n’amasomo bakuye mu mwuga wo kwandika.
Muri iki gikorwa hanatangiwe ibihembo bitandukanye byashimiye abantu babiri bagaragaje umusanzu ukomeye mu iterambere ry’umuco wo gusoma no kwandika binyuze mu bikorwa byabo





