Nk’uko amakuru aturuka hafi y’Igisirikare cya Togo abitangaza, ku wa Gatanu, itariki ya 16 Mutarama, nibwo Lt. Col. Damiba yakuwe muri villa ye mu gace ka “Lomé 2” ajyanwa mu rukiko rw’ubujurire. Aha, umucamanza yemeye gushyira mu bikorwa ubusabe bwari bwatanzwe na Burkina Faso bwo gufata Damiba.
Icyemezo kikimara gutangwa, bimwe mu bintu bye bwite babimuzaniye babikuye mu mudugudu wa “Six Villas” aho yari atuye. “Six Villas” ni agace karinzwe cyane mu murwa mukuru wa Togo aho Paul-Henri Damiba atari afite umudendezo wose wo kugenda uko yishakiye.
Ku wa Gatandatu, itariki ya 17 Mutarama, nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, abasirikare baramuherekeje bamujyana ku kibuga cy’indege, yinjizwa mu ndege hataremezwa aho yerekeje.
Uku koherezwa kwe gushimangira ibiherutse gutangazwa na Burkina Faso, ko Damiba yagerageje guhirika ubutegetsi bwa Capt. Ibrahim Traore.
Damiba wahoze ari umuyobozi wa guverinoma y’inzibacyuho ya Burkina Faso, yashinjwe n’ubutegetsi buriho gushaka kubuhirika kenshi. Umugambi uheruka nk’uko Ouagadougou ibitangaza, ngo waburijwemo ku itariki ya 3 Mutarama.




