9db8ff90-d976-11ef-bc01-8f2c83dad217.png (1)

Trump aravuga ko u Rwanda ruri mu ntambara na RDC

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yatangaje ko igihugu cye kimaze gukora akazi gakomeye mu rwego rwo gushyira iherezo ku ntambara avuga ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda birimo.

Trump yabitangaje kuri uyu wa Kabiri tariki ya 6 Gicurasi, ubwo yaganiraga n’itangazamakuru.

Mu kwezi gushize ni bwo u Rwanda na Congo Kinshasa  byashyize umukono ku masezerano agena amahame aganisha akarere k’ibiyaga bigari ku mahoro.

Ni amasezerano yashyiriweho umukono i Washington DC muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Amerika kandi ivuga ko ibihugu byombi byamaze kuyishyikiriza umushinga werekeye amasezerano y’amahoro bigomba kuba byamaze gusinyana mu minsi mike iri imbere.

Trump yabwiye abanyamakuru ko igihugu cye cyishimira ibimaze kugerwaho mu guhagarika “intambara ya RDC n’u Rwanda”.

Ati: “Ndi kwita ku Rwanda na RDC biri kurwana kandi turi kugerageza gukemura iki kibazo. Ikindi ndatekereza ko tumaze gukora akazi gakomeye. Nta muntu n’umwe ubivugaho, ariko ndatekereza ko turi hafi kubigeraho.”

Trump yunzemo ko ko kuri ubu u Rwanda na Congo biri hafi kugera ku nzira y’amahoro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *