04china-superJumbo-v2

Trump yacyuriye Xi Jinping abasirikare ba Amerika bapfiriye u Bushinwa

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yacyuriye mugenzi we Xi Jinping w’u Bushinwa abasirikare ba Amerika babumeneye amaraso, ubwo bwari buhanganye mu ntambara n’u Buyapani.

Trump yabitangaje nyuma y’akarasisi ingabo z’u Bushinwa zakoze, mu rwego rwo kwizihiza imyaka 80 ishize u Bushinwa butsinze u Buyapani mu ntambara ya kabiri y’Isi.

Ni akarasisi kitabiriwe na Perezida Xi Jinping w’u Bushinwa wari kumwe na Vladimir Putin w’u Burusiya, Kim Jong-un wa Koreya ya Ruguru ndetse n’abandi bayobozi batandukanye bo hirya no hino ku Isi.

Akarasisi k’igisirikare cy’u Bushinwa kitabiriwe n’ibihumbi by’abasirikare b’iki gihugu baturutse mu mitwe yose y’ingabo za kiriya gihugu.

Ni akarasisi kandi kamurikiwemo ibikoresho bya gisirikare u Bushinwa butsinze, kuva ku mbunda nto, iz’imizinga, ibifaru, imodoka zidatoborwa n’amasasu, za missiles, drones z’intambara, amato y’intambara, intwaro zirinda kirere, za kajugujugu ndetse n’indege z’intambara z’amoko atandukanye.

Muri aka karasisi by’umwihariko u Bushinwa bwamuritse intwaro nshya zirimo izikoresha ‘lasers’, missiles kirimbuzi ndetse na za drones karahabutaka zigendera munsi y’amazi.

Muri aka karasisi kandi, ni bwo bwa mbere ba Perezida Xi Jinping, Vladimir Putin na Kim Jon-un bari bahuye bari kumwe; ibitakiriwe neza i Washington.

Perezida Donald Trump abinyujije ku rubuga rwe rwa Truth Social, yagaragaje ko guhura kwa bariya bagabo uko ari batatu byari mu rwego rwo gucurira umugambi mubisha Amerika.

Yabwiye Xi Jinping ati: “Perezida Xi n’abaturage beza cyane b’u Bushinwa bagire umunsi mwiza urambye w’ibirori. Nyamuneka unyifurize ibihe byiza Vladimir Putin na Kim Jong Un mu gihe murimo gucurira imigambi Leta Zunze Ubumwe za Amerika.”

Trump kandi yagaragaje ko u Bushinwa bwagahaye buha icyubahiro abasirikare b’abanyamerika babumeneye amaraso, bakanabufasha kwibohora Abayapani bari babusumbirije.

Ati: “Ikibazo gikomeye cyo kwibaza ni ukuba Perezida Xi avuga ingano y’ubufasha bukomeye ndetse n’amaraso Leta Zunze Ubumwe za Amerika zameneye u Bushinwa mu rwego rwo kubufasha kugera ku kwibohora abanyamahanga bari barabuteye mu buryo butari bwiza. Abanyamerika benshi bapfiriye mu rugamba rw’u Bushinwa rwo kugera ku ntsinzi n’ubuhangange. Ndizera ko bahawe icyubahiro uko bikwiye, ku bw’igitambo cyabo cy’ubutwari.”

Trump yavuze ibi, mu gihe u Bushinwa, u Burusiya na Koreya ya Ruguru bikomeje guhuza imbaraga; mu rwego rwo guhangana n’ibihugu byo mu burengerazuba bw’Isi.

Umuvugizi wa Perezidansi y’u Burusiya, Yuri Ushakov, icyakora yateye utwatsi ibyatangajwe na Trump, avuga ko nta kibi biriya bihugu uko ari bitatu biteganya gukorera Amerika.

Uyu yunzemo ko yaba u Burusiya, u Bushinwa na Koreya bumva neza uruhare Amerika ikomeje kugira mu biri kuba ku ruhando mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *