GridArt_20250605_104004460

Trump yakumiriye abarimo Abarundi muri Amerika

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yakumiriye ku butaka bw’igihugu cye abaturage b’ibihugu bigera kuri 20, birimo u Burundi.

Trump yatangaje ko kiriya cyemezo yaraye afashe kiri mu rwego rwo “kurinda igihugu [cye] ibyihebe by’abanyamahanga.”

Mu bihugu 19 abaturage babyo bakumiriwe muri Amerika, harimo 12 yakumiriye burundu. Ni ibihugu byiganjemo ibyo ku mugabane wa Afurika.

Ibyo ni Afghanistan, Birmanie, Tchad, Congo-Brazzaville, Guinée équatoriale, Érythrée, Haïti, Iran, Libye, Somalie, Sudani na Yemen.

Trump yafashe iki cyemezo nyuma y’igitero giheruka kugabwa muri leta ya Colorado kikicirwamo abantu 15.

Inyandiko yashyizwe hanze na Perezidansi ya Amerika (Maison Blanche) kandi ivuga ko hari ibihugu birindwi abaturage babyo Trump yakumiriye muri Amerika, kuko “bateje ikibazo gikomeye” iki gihugu.

Ibyo birimo u Burundi, Cuba, Laos, Sierra Leone, Togo, Turkménistan na Venezuela.

Trump yakumiriye abaturage ba biriya bihugu muri Amerika, mu gihe ubutegetsi bwe busanzwe bufite gahunda yo kwirukana muri kiriya gihugu abimukira babarirwa muri za miliyoni bo mu bihugu byo hirya no hino ku Isi.

Aba barimo ababarirwa mu 37,000 amakuru avuga ko Trump yirukanye mu kwezi kwa mbere k’ubutegetsi bwe.

Kugeza kuri ubu amakuru avuga ko Washington iri mu biganiro n’ibihugu birimo u Rwanda kugira ngo bizakire abimukira izirukana.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *