20251206_183041

Trump yashyizeho ingwate ya miliyoni 30 ku Barundi bifuza kujya muri Amerika

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashyizeho ikiguzi kiri hagati ya $5,000 na $,15,000, nk’ingwate ya viza ku baturage b’ibihugu birimo u Burundi bifuza kuzerekezamo.

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya Amerika mu itangazo yasohoye ku wa Kabiri tariki ya 6 Ukuboza, yavuze ko abaturage b’ibihugu birimo u Burundi bifuza viza by’umwihariko izijyanye n’ibikorwa by’ubucuruzi n’ubukerarugendo bagomba kwishyura $5000; 10,000 cyangwa 15,000 adasubizwa.

Ibi bivuze ko guhera ku wa 21 Mutarama, Umurundi wifuza kujya muri Amerika azajya abanza kwishyura amafaranga ari hagati ya FBU miliyoni 10 na FBU miliyoni 30 nk’ingwate ya Viza.

Kuri ubu ibihugu 40 byo hirya no hino ku Isi byiganjemo ibya Afurika n’ibyo muri Amerika y’Amajyepfo ni byo birebwa na kiriya cyemezo.

Ingwate Amerika yashyizeho ntisimbura ikiguzi cya viza cyari gisanzweho, yemwe ntisobanura ko uwayitanze wese azaba yemerewe kubona viza.

Uwatanze iriya ngwate kandi azajya ashyirirwaho andi mabwiriza akakaye.

Amerika icyakora yateganyijwe ko uwatanze ingwate uzajya ayivamo ku munsi wa nyuma w’igihe azajya yahawe kuyimaramo cyangwa mbere y’aho, ingwate ye izajya ihagarikwa anasubizwe amafaranga ye.

Icyakora uzajya arenza igihe yahawe cyangwa ntiyubahirize amabwiriza yerekeye urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, ingwate ye izajya ifatirwa burundu.

Usibye u Burundi, ibindi bihugu bya Afurika birebwa na kiriya cyemezo birimo Uganda, Tanzania, Nigeria, Zambia, Zimbabwe n’ibindi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

2 Responses

  1. Natwe i Burundi, umu nyamerika azoba ashaka kuza i Burundi, azoriha nk’ayo nyene kandi ntazosubizwa. Amategeko mpuzamakungu arabitwemerera, réciprocité diplomatique

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *