n3_1

Trump yavanye ku mirimo ba Ambasaderi barimo uwa Amerika mu Rwanda n’i Burundi

Ubutegetsi bwa Perezida Donald Trump bwatangiye guhamagaza abadipolomate basanzwe ari ba Ambasaderi n’abandi bafite imyanya ikomeye muri za Ambasade, mu gihe bwatangiye guhindura imiterere ya dipolomasi ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mahanga.

Ni muri gahunda ubu butegetsi bwise “America First” yasize hahamagajwe abadipolomate bagera kuri 30.

Ibiro Ntaramakuru The Associated Press by’Abanyamerika, byatangaje ko mu cyumweru gishize ba Ambasaderi ba Amerika mu bihugu 29 bamenyeshejwe ko manda zabo zizarangira muri Mutarama 2026, nk’uko byatangajwe n’abakozi babiri bo muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’icyo gihugu batifuje ko amazina yabo atangazwa.

Ni abadipolomate bari barahawe inshingano mu gihe cy’ubutegetsi bwa Joe Biden, ariko bakaba bari bararokotse isukura ryabaye mu mezi ya mbere ya manda ya kabiri ya Trump.

Ku wa Gatatu w’icyumweru gishize aba badipolomate ni bwo batangiye kwakira ubutumwa buturutse i Washington bubamenuesha ko bagomba kuva ku mirimo.

Afurika ni wo mugabane wagizweho ingaruka kurusha indi, aho ba ambasaderi b’ibihugu 15 ari bo bakuweho.

Barimo uwari uhagarariye Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Algérie, u Burundi, Caméroun, Cape-Vert, Misiri, Gabon, Côte d’Ivoire, Madagascar, Ibirwa bya Maurice, Niger, Nigeria, u Rwanda, Sénégal, Somalia na Uganda.

Muri Aziya havanwe ku mirimo Ambasaderi wa Amerika muri Fiji, Laos, Ibirwa bya Marshall, Papua New Guinea, Philippines na Vietnam.

I Burayi, ibihugu bine byagizweho ingaruka ni Armenia, Macedonia, Montenegro na Slovakia; mu gihe muri Aziya y’Amajyepfo n’iyo Hagati ingaruka zageze kuri Nepal na Sri Lanka; na ho mu gice cy’uburengerazuba bw’Isi ingaruka zigera kuri Guatemala na Suriname.

AP ivuga ko ba Ambasaderi bahamagajwe biteganyijwe ko batazatakaza imirimo bari bafite mu mahanga, ko ahubwo nyuma yo kugera i Washington bazahabwa izindi nshingano mu gihe baba babyemeye.

Eric Kneedler wari Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda ari mu bamenyeshejwe ko bavanwe ku mirimo

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *