a25a914c8b9c8d618e2449777d4de16c

Trump yavuze impamvu yabujije Kaminuza ya Havard kongera kwakira abanyamahanga

Ibiro bya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump, biherutse kwaka kaminuza ya Havard uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga inhbwa igihe ntarengwa cy’amasaha 72 yo kuba yamaze gutanga amakuru yose ajyanye n’abanyeshuri b’abanyamahanga ifite nk’uko byasohotse mu itangazo rya Minisitiri w’Umutekano w’imbere mu gihugu, ku wa 22 Gicurasi 2025.

Mu gihe byavugwaga ko Trump yasabye ibigo byose na za Kaminuza gukumira no guhana abanyeshuri bagaragaye mu bikorwa byo gushyigira Palestine mu ntambara ihanganyemo na Israel, kuri ubu Trump, yavuze ko impamvu yabujije ya Havard kongera kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga, ari ukubera ko usanga aba banyeshuri bava mu bihugu bidafitanye umubano mwiza na Amerika.

Ikindi kandi ngo ugasanga ibyo bihugu nta n’ikintu na kimwe bitanga kuri abo banyeshuli baba bohereje kwig muri iyi kaminuza ikomeye cyane muri Amerika kijyanye n‘imibereho yabo ndetse n’imyigire yabo.

Perezida Trump yavuze ko yifuza kumenya mu by’ukuri abo banyeshuri b’abanyamahanga biga muri Havard abo ari bo, kuko Leta igenera iyo Kaminuza akayabo k’Amadorali ikoresha mu bikorwa byayo by’uburezi.

Trump kandi yavuze ko niba Havard idashaka gusobanura iby’abo banyeshuri b’abanyamahanga n’ibihugu bakomokamo, nayo yareka kongera gusaba Leta inkunga, bityo igakora mu bwigenge bwayo.

Ni icyemezo cyafashwe muri iki cyumweru, aho iyi Kaminuza ya Havard yavuze ko kidakurikije amategeko, mu gihe ubusanzwe 31% by’abanyeshuri biga muri iyo Kaminuza aba ari abanyamahanga.

Ejo ku Cyumweru, nibwo Kristi Noem, Umunyamabanga wa Amerika ushinzwe umutekano w’imbere mu gihugu, yatangaje ko Kaminuza ya Harvard yambuwe uburenganzira bwo kwakira abanyeshuri b’abanyamahanga.

Gusa bukeye, iyi Kamunuza ya Harvard nayo yahise itanga ikirego mu Rukiko rwo muri Massachusetts, maze umucamanza ahita asubika ishyirwa mu bikorwa ry’icyo cyemezo.

Uyu mwanzuro ushobora kugira ingaruka ku banyeshuri bagera ku mu 6800 b’abanyamahanga biga muri iyi kaminuza.

Ku rundi ruhande Havard yatangaje ko uyu mwanzuro udakurikije amategeko ndetse uri mu nyungu za politiki, kandi bigiye kugira ingaruka ku mikorere n’uruhare iyi kaminuza igira mu burezi ku Isi, nk’uko umuvugizi wa Havard Jason Newton yabitangaje.

Ibi byabaye nyuma y’aho n none Leta ya Amerika ihagaritse inkunga yateraga iyi Kaminuza ingana na miliyari 2,2$, bitewe no kwanga gukora ibyo iyisaba.

 

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *