C4LOPNM43JPA7H6ULPB4HEQY44

Trump yise abaturage ba RDC ‘bamwe mu bantu babi cyane ku Isi’

Perezida Donald Trump wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, yagaragaje abimukira baturuka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo nk’abateje ikibazo cyane igihugu cye.

Trump yabigarutseho mu kiganiro aheruka guha abanyamakuru.

Uyu mutegetsi uvuga ko yamenye Congo Kinshasa kubera guhagarika intambara yayo n’u Rwanda, yagaragaje abaturage b’iki gihugu nk’abantu bagoranye ndetse bari mu babi kurusha abandi ku Isi.

Yagize ati: Ni bantu babi cyane ku Isi. Baturuka muri Congo, muri gereza. Nzi Congo kubera ko narangije intambara ya Congo n’u Rwanda. Ni itsinda rigoye. Ni itsinda rigoye cyane. Baturuka muri gereza zo muri Congo.”

Si ubwa mbere Perezida Donald Trump yikoma Congo Kinshasa n’abimukira bakomoka muri iki gihugu.

Ku wa 17 Mata 2025, ubwo Trump yakiraga Minisitiri w’Intebe w’u Butaliyani, Giorgia Meloni, yabajijwe aho ageze akemura ikibazo cy’abimukira batemewe n’amategeko, asubiza ko umutekano wo ku mupaka uhagaze neza kuva yasubira ku butegetsi.

Trump yasobanuye ko iki kibazo yari yaragikemuye muri manda ye ya mbere, ariko Biden arakigarura, kuko abimukira batemewe n’amategeko biyongereye cyane mu gihe cy’ubutegetsi bwa Biden.

Yasubiyemo ko Congo yoherezaga muri Amerika abimukira b’abanyabyaha, ati “Twakiriye abicanyi, abacuruza ibiyobyabwenge, abafungiwe ibyaha bikomeye. Murabizi, hirya no hino ku Isi bafunguye abantu, [nka] Congo muri Afurika, abantu benshi cyane bavuye muri Congo.”

Trump yasobanuye ko hari abandi bavuye mu bihugu byo mu majyepfo ya Amerika nka Venezuela, ati “Bafunguye za gereza muri Venezuela, imfungwa zose zoherejwe mu gihugu cyacu, turazakira kuko twari dufite ubutegetsi budashoboye bwa Biden.”

Muri Kanama 2025 ubwo Trump yaganiraga n’umuherwe Elon Musk ku rubuga nkoranyambaga rwa X, bwo yavuze ko Leta ya Congo yabonye gukomeza gufunga abantu bayo bihenze, ihitamo kubohereza muri Amerika.

Yagize ati: “Bari kuva muri Afurika, muri Congo. Hari abantu 22 baherutse kuva muri Congo kandi ni abicanyi. Bari kubajugunya. Bari kubakura muri gereza, urabizi ko kubafunga bihenze. Bari kubohereza muri Amerika.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *