GridArt_20260223_113151532

Tshisekedi mu myiteguro yo kwakira abarimo Kayumba Nyamwasa i Kinshasa

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biravugwa ko ari mu myiteguro yo kwakira i Kinshasa abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barangajwe imbere na Kayumba Nyamwasa wigeze kuba Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda.

Iby’uyu mugambi byatangajwe n’umunye-Congo Pero Luwara uzwiho gutangaza amakuru y’ibanga y’imbere mu butegetsi bw’i Kinshasa.

Uyu mugabo usanzwe aba mu gihugu cy’u Bubiligi, yavuze ko usibye Nyamwasa washinze umutwe wa Rwanda National Congress (RNC), abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda Tshisekedi ateganya kwakira barimo Rudasingwa Théogène wigeze kuba Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka RPF-Inkotanyi, David Himbara uzwiho gusebya ubutegetsi bw’u Rwanda na Gérard Gahima wigeze kuba Umushinjacyaha wa Repubulika.

Ntibizwi ikizaba kijyanye aba bagabo i Kinshasa, gusa bitekerezwa ko uruzinduko rwabo ruri mu mugambi wo guhungabanywa umutekano w’u Rwanda Tshisekedi amaranye igihe.

Nyamwasa na bagenzi be bategerejwe i Kinshasa, mu gihe mu bihe byashize Tshisekedi yagiye ahakirira abandi batavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda basanzwe baba mu buhungiro.

Aba barimo Eugène Gasana wigeze kuba Ambasaderi w’u Rwanda i New York mu muryango w’Abibumbye, na Jean-Luc Habyarimana usanzwe ari umuhungu wa Habyarimana Juvenal wigeze kuba Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda.

Mu Ugushyingo 2025 ubwo Perezida Paul Kagame yaganiraga n’abanyamakuru, yemeje ko mugenzi we Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo amaze igihe akorana n’abarwanya ubutegetsi bw’u Rwanda barimo Jean-Luc Habyarimana mu kubaka umutwe wa FDLR, kugira ngo uhungabanye umutekano w’u Rwanda.

Umukuru w’Igihugu yavuze ko uwo mugambi urimo abantu benshi, barimo n’abahunze igihugu.

Ati: “Hambere aha, mu myaka cyangwa amezi, twamenye ko umwe mu bahungu ba Habyarimana na bamwe mu bantu bahunze hano batuye i Burayi na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bamaze igihe bakora kuri iyi gahunda ya FDLR, ndetse barinjijwe, baterwa inkunga y’amafaranga. Bamaze igihe bakora ibintu byinshi ku mabwiriza ya Perezida wa RDC we ubwe.”

“Twarakurikiranye, tubona inzinduko nyinshi basuyemo Guverinoma ya RDC i Kinshasa, hanyuma tunakurikirana ibikorwa bagizemo uruhare, yemwe harimo n’abari abayobozi ba Guverinoma bahunze nko mu myaka 20 ishize nanone kubera kugira aho bahurira na FDLR cyangwa ibindi bikorwa byo kubangamira ubusugire no gushyira hasi Guverinoma.”

Perezida Kagame yavuze ko kuba FDLR ikomeje gukingirwa ikibaba na bimwe mu bihugu by’i Burayi bifatanyije n’umuryango wa Habyarimana nk’umugore we Agathe Kanziga na Leta ya Kinshasa, bigaragaza ishusho nyayo y’uko ikibazo cy’uriya mutwe giteye ndetse n’aho uhurira n’ibikomeje kubera mu burasirazuba bwa RDC.

Kagame yemeje iriya mikoranire, mu gihe amakuru avuga ko Tshisekedi na Jean-Luc Habyarimana bateganya guha FDLR ibikoresho bihagije, kuyifasha kubona abarwanyi bashya no guhabwa ubuyobozi bushya; ndetse ko uriya muhungu wa Habyarimana azaba ari we uyiyoboye.

Umwe mu bantu ba hafi y’ibiro bya Tshisekedi mu mwaka ushize yatangaje ko uriya mugambi unarimo abanyamuryango b’ihuriro RNC riyoborwa na Kayumba Nyamwasa n’iyiyita ‘Guverinoma y’u Rwanda iri mu buhungiro’ iyoborwa na Thomas Nahimana wabaye Padiri.

Bivugwa ko Tshisekedi ateganya inama yo ku rwego rwo hejuru i Kinshasa muri uyu mwaka wa 2026, izahuza abantu bo mu mitwe y’iterabwoba biyita abatavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, kugira ngo bareme ihuriro rifite igisirikare gikomeye gishobora guhungabanya umutekano w’u Rwanda, kikaba cyanakuraho ubutegetsi bwarwo.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *