Guverinoma ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo yeruye itangaza ko itanyuzwe n’ibikubiye mu mushinga wa mbere w’amasezerano y’amahoro wateguriwe i Doha nk’uko byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prévot, wakiriwe na Félix Tshisekedi i Kinshasa kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki ya 19 Kanama 2025.
Umukuru w’igihugu cya Repubukika ya Demokarasi ya Congo, Felix Tshisekedi, ubwe, yagaragaje neza ko atishimiye inyandiko bashyikirijwe na Qatar, umuhuza muri iki gikorwa cyo gushakira amahoro arambye iki gihugu.
Maxime Prévot yabwiye abanyamakuru ati: “Perezida Tshisekedi yampampirije ko inyandiko yatanzwe idashimishije.”
Yashimangiye ko ibiganiro bishya bigomba gutangira mu masaha ari imbere kugira ngo bagerageze kunoza ibikubiye muri uwo mushinga w’amasezerano nk’uko inkuru yatangajwe na mediacongo.net ivuga.
Mu ruzinduko rw’akazi muri DRC kuva ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, umuyobozi wa diplomasi y’u Bubiligi yashimangiye ko byihutirwa kugera ku mahoro arambye, nubwo iki gihugu cyakolonije Congo cyagiye kivugwaho kubangamira inzira y’amahoro kibuza Tshisekedi kugirana imishyikirano na M23 ku ikubitiro.
Prévot yakomeje agira ati: “Ndizera ko ibisabwa bizahuzwa kugira ngo hagerwe ku gisubizo vuba. U Bubiligi buzakomeza kugira uruhare rwabwo mu rwego rwo kugenzura ibibazo by’amategeko mpuzamahanga kandi bushishikarize impande zose kugira uruhare muri iki gikorwa.”
Uyu mushinga w’amasezerano wari ugamije kubyutsa ibiganiro byacitse intege, ukwezi kumwe nyuma yo gushyira umukono ku itangazo ry’amahame hagati ya Kinshasa na AFC/M23.
Ariko kuri ubu, ibigiye gukurikiraho ntibizwi neza na cyane ko impande zombi kuri ubu zigaragaza ko ziteguye kubura imirwano mu buryo bweruye vuba nyuma yo gushinjanya kutubahiriza agahenge zari zemeye muri iryo tangazo ry’amahame.




