cc2283e_GDN614_BELGIUM-CONGO-TSHISEKEDI_0917_11_copy_1000x550

Tshisekedi yahaye isezerano abaturage bari mu matware ya M23

Perezida Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yamenyesheje abaturage batuye mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo by’umwihariko mu duce tugenzurwa n’umutwe wa M23 ko Leta ye itigeze ibibagirwa, abaha isezerano ry’uko bari mu nzira zo kugera ku mahoro.

Tshisekedi yatanze ubu butumwa mu ijambo yagejeje ku baturage be rijyanye n’imyaka 29 ishize Musenyeri Christophe Munzihirwa wahoze ari Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Bukavu yishwe arashwe.

Yabwiye abaturage ba Kivu zombi ko Ukwakira buri gihe guhora ari ukwezi kudasanzwe kuri bo, kuko hari byinshi kubibutsa.

Ati: “Ukwakira si ukwezi gusanzwe kuri mwe. Uku kwezi kutwibutsa ibikomere by’amateka. Kutwibutsa amazina y’abahagurukiye kwirwanaho n’amaboko yabo gusa barwanya agasuzuguro, ubukoloni n’akarengane. Kutwibutsa isura y’abatanze ubuzima bwabo kugira ngo Isi yumve ukuri ku migambi yihishe n’ingaruka z’intambara yashojwe ku igihugu cyacu iturutse mu Burasirazuba.”

Tshisekedi yavuze ko Musenyeri Munzihirwa wiciwe i Bukavu ku wa 29 Ukwakira 1996, yabaye “uwa mbere mu ruhererekane rurerure rw’Abanye-Congo babarirwa mu mamiliyoni bapfuye bazira kuba abanye-Congo no kurengera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.”

Uyu mugabo kandi yabwiye abaturage ba Kivu zombi ko Ukwakira atari “ipaji isanzwe yo ku ngengabihe”, ahubwo agaragaza ko uku kwezi ari “ikimenyetso cy’imyaka mirongo itatu y’ubwicanyi, kwimurwa ku ngufu, kwirukanwa ku gahato kw’imiryango ikava ku butaka bwayo ndetse no gutakaza abana ku babyeyi n’abana bakaba imfubyi.”

Yunzemo ati: “[Ukwakira] ni ikimenyetso cy’uko ubutaka bwacu bwakunze kwibasirwa n’imbaraga z’amahanga n’abanye-Congo bayafasha. Ariko kandi, ni ikimenyetso cy’uko nubwo byose byabaye, mwakomeje kwihagararaho no kugira agaciro.”

Tshisekedi yatanze ubu butumwa mu gihe ibice byinshi by’intara za Kivu y’Amajyaruguru n’iy’Amajyepfo muri iki gihe bigenzurwa n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23.

Mu mpera za Mutarama no mu kwezi kwa Gashyantare uyu mwaka ni bwo izi nyeshyamba ziyobowe na Gen. Sultani Makenga zigaruriye imijyi ya Goma na Bukavu, nyuma yo kuyirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya RDC.

Muri iki gihe imirwano iracyajya mbere hagati y’impande zombi mu bice bitandukanye, ndetse Perezida Félix Tshisekedi yagaragaje ko ashimira Ingabo za Leta ye, Inzego z’Umutekano na ‘Wazalendo’ ku kuba bakomeje kurwanira igihugu batabihemberwa, ariko bakaba babikorana urukundo rutagira ikigero.

Yabwiye abatuye muri Kivu zombi ko ubutegetsi bwe butigeze bubibagirwa, ati: “Kuri mwe munyumvira i Bukavu, Goma, Minova, Beni, Uvira, Kalehe, Idjwi, Rutshuru, Masisi, Fizi, n’ahandi. Ndababwira nti ‘leta ntiyababagiwe’. Ibyo munyuramo si ikibazo cyanyu aho mu murasirazuba gusa. Ni ikibazo cyacu twese i Kinshasa nk’uko bimeze i Bukavu, i Mbandaka nk’uko bimeze i Goma, i Lubumbashi nk’uko bimeze i Uvira. Kuko mu gihe igice kimwe cy’igihugu kiri mu bubabare, igihugu cyose kiba kibabaye.”

Tshisekedi yabwiye bariya baturage ko “amahoro si isezerano rya kure, amahoro ni inzira, kandi turi kuyinyuramo.”

Yavuze ko mu rwego rwa dipolomasi, umutekano n’ubutabazi, leta ye ikomeje ibikorwa byose bigamije kugera ku gahenge nyako, gusubiza inyuma ingabo z’amahanga, gusubizaho ubuyobozi bwa Leta, gucyura impunzi ndetse no kongera gusana ibyangiritse.

Yabwiye abatuye mu duce Leta yatakaje ko n’ubwo umusaruro utahita ugaragara by’ako kanya, hari ibiri gukorwa ndetse ko bitazigera bicogora.

Yunzemo ati: “Repubulika iri kumwe namwe, leta iri kumwe namwe, ikindi nanjye ubwanjye ndi kumwe namwe.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *