Perezida wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yamaze kugera i Davos mu Busuwisi, aho ari umwe mu bayobozi biyitabiriye inama ngarukamwaka ya 56 y’Ihuriro ry’Ubukungu ku Isi (WEF), iteganijwe guhera kuri uyu wa Mbere, itariki 19-23 Mutarama 2026. Insanganyamatsiko y’uyu mwaka ni “Umwuka w’ibiganiro.”
Ibinyamakuru bya Congo bivuga ko kwitabira kw’Umukuru w’igihugu cya Congo iyi nama yo ku rwego rwo hejuru ya dipolomasi n’ubukungu ku Isi, bigaragaza icyifuzo cya DRC cyo kwihagararaho nk ‘”igihugu cy’ibisubizo” mu gukemura ibibazo bikomeye byugarije Isi.
Iyi nama izibanda cyane ku ngufu n’ikoranabuhanga, inzego Repubulika ya Demokarasi ya Congo yumva ifitemo umwanya w’ingenzi nka kimwe mu bihugu bitanga amasoko akomeye ku Isi mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro akenewe mu ikoranabuhanga no mu gukora batiri z’imodoka zikoresha amashanyarazi.





