20250923_091809

Tshisekedi yashinje u Rwanda kwimura abasangwabutaka bo muri RDC

Perezida wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yongeye gushyira u Rwanda mu majwi arushinja kuba ruri gutegura uduce two kwimuriramo abaturage be.

Uyu mugabo yabitangaje mu kiganiro yahereye abanyamakuru i New York muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yitabiriye Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye.

Tshisekedi yabwiye abanyamakuru ko mu duce twa RDC u Rwanda rwigaruriye “ubwicanyi bushingiye ku bwoko buri kuhabera, kandi byagaragajwe n’imiryango mpuzamahanga myinshi irengera uburenganzira bwa muntu.”

Yakomeje agira ati: “U Rwanda rurashaka gutera ubwoba abaturage b’abasangwabutaka ndetse no kubimura mu rwego rwo gutuza aho batuye abaturage bashya.”

Perezida wa RDC yavuze ko hari abanye-Congo bagize ibyago byo kuva mu byabo, hanyuma basubiye mu duce bakomokamo asanga twaratujwemo abandi bantu.

Yasabye ko u Rwanda rufatirwa ingamba zirimo n’ibihano, mu rwego rwo “kwirinda amarira y’ejo hazaza”.

Tshisekedi yashyize ibi birego bishya ku Rwanda, nyuma y’amezi atatu igihugu cye gisinyanye na rwo amasezerano y’amahoro.

Uyu mugabo yavuze ko aya masezerano yashyiriweho umukono i Washington atarabasha gutanga umuti ku makimbirane y’ibihugu byombi, ngo kuko u Rwanda rukomeje kuyadindiza.

Ati: “U Rwanda rwabeshye ko ruzacyura ingabo zarwo, ariko mu by’ukuri rukomeje kongera ubufasha bwarwo kuri M23.”

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *