IMG-20250728-WA0010

Tshisekedi yashyizeho abayobozi bashya mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Iperereza (ANR)

Perezida Félix-Antoine Tshisekedi, wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yashyizeho abayobozi bakuru babiri bashya b’amashami y’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iperereza (ANR).

Iteka rya perezida ryasomwe kuri uyu wa Kabiri, itariki ya 5 Kanama 2025, kuri Radio na Televiziyo bya Congo, RTNC, rivuga ko uwitwa Kalala Musungu Théophile Charles yagizwe umuyobozi mukuru, w’ishami ry’imbere mu gihugu, naho Piema Mikobi Gaston, agirwa umuyobozi mukuru w’ishami rishinzwe iperereza hanze y’igihugu.

Aba bantu bombi bazakora mu ishami rishya rya ANR, ryiswe “Ishami rishinzwe iperereza ku bukungu n’imari” (DIEF).

Basimbuye Louis Mweze Kirembe, wari Umuyobozi w’ishami ry’imbere mu gihugu, na Augustin Nyembo Tumba, wari umuyobozi w’ishami ryo hanze y’igihugu.

Iri shami rishya ryashinzwe muri Kanama 2024, intego yaryo ni ugukora ubushakashatsi, gukora iperereza, gukusanya, gusobanura, no gutangaza amakuru y’ubukungu, imari, mu mibare, n’ikoranabuhanga, haba mu gihugu ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

Rishinzwe kandi kugenzura inzego z’ingenzi nk’ingufu, itumanaho, ikoranabuhanga rishya ry’amakuru, hamwe n’imbuga za interineti, ndetse no kugenzura imicungire y’imari ya leta.

DIEF igira uruhare runini mu kugenzura ishoramari riva mu mahanga, guhererekanya amafaranga binyuze mu mabanki n’ibidashingiye kuri banki, kwishyura kuri terefone, amafaranga y’ikoranabuhanga, ndetse no gukurikirana umutungo kamere n’ibicuruzwa by’ingenzi.

Iteka rya perezida riteganya ishyirwaho ry’ubuyobozi bukuru bw’iri shami, bugizwe n’ubuyobozi butatu: Ubuyobozi bushinzwe iperereza mu by’ubukungu, Ubuyobozi bushinzwe iperereza ku ishoramari no kurwanya magendu, n’ubuyobozi bushinzwe inyigo n’igenamigambi ry’ubukungu n’imari.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *