Perezida Félix-Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yatangaje ko yishimiye cyane uruhare rwa Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, agira mu gukemura ibibazo bikomeye Afurika ihanganye nabyo, cyane cyane ibyo mu gihugu cye.
Ibi yabivuze ejo ku cyumweru tariki ya 13 Nyakanga 2025, ubwo yakiraga itsinda ry’abapasiteri bakomoka muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, bagize Bureau de la Foi ya White House, nk’uko byatangajwe n’ibiro bya Perezida wa RDC.
Iri tsinda ryari riyobowe na Pasiteri Travis Johnson usanzwe ari umuyobozi wungirije wa Bureau de la Foi muri White House.
Ryabwiye Perezida Tshisekedi ko bishimiye byimazeyo amasezerano y’amahoro yasinywe hagati ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, amasezerano yagezweho binyuze mu bushake bwa Perezida Donald Trump n’ubuhuza bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika.
Mu ijambo rye, Pasiteri Travis Johnson yagize ati: “Dusangiye amasengesho n’abaturage ba Congo kugira ngo amahoro asakare hose mu gihugu hose.”
Abapasiteri b’Abanyamerika bashyikirije Tshisekedi impano zirimo ikimenyetso cyihariye cya Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika kigaragaza umurage wo kwizera Imana.
Mu butumwa bashyikirije Perezida Felix Tshisekedi kandi, harimo n’ibaruwa yanditswe n’umwana w’imfubyi wo muri Goma (mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru), ndetse na Bibiliya nk’ikimenyetso cy’amahoro.
Pasiteri Jacques Kambala, umuyobozi wungirije wa CICM (Cellule d’Innovations et de Changement des Mentalités) muri Perezidansi ya Congo, uri no mu bagize komite yateguye uru ruzinduko, yashimye cyane iyi gahunda n’ubutumwa yagejeje ku bayobozi b’igihugu.
Yasabye abaturage ba Congo gukomeza gusenga no gukorana imbaraga mu rugendo rwo gukomeza amahoro mu gihugu cyabo kuri ubu cyugarijwe n’ umutekano muke ukomoka ku ntambara ziganje mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo..
Yagize ati: “Ntitugomba kumva amagambo y’abasakuza banenga aya masezerano y’amahoro kuko ayo masezerano agiye kurimbura imigambi mibi n’ingengabitekerezo zinyuze mu mashyaka ya politiki, amashyirahamwe n’imiryango mpuzamahanga yagiye izanira abaturage bacu akaga gakomeye bagamije inyungu zabo bwite.”
Iri tsinda ry’abapasiteri ryateguye kandi igiterane cy’amasengesho mpuzamahanga cyabereye ku Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko (Palais du Peuple), cyahurije hamwe abapasiteri baturutse muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse n’abo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Iki giterane cyaranzwe n’amasengesho, indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ubutumwa bw’ihumure, ubutumwa bw’ imbuzi ndetse n’ubutumwa bw’ubumwe n’ubufatanye hagati y’abaturage ba Congo n’abaturage ba Leta Zunze Ubumwe za Amerika.




