Tubifuriza kuzaba mu gihugu gitandukanye n’icyo twe bakuru twabayemo- Hon.Mukabalisa

Abitabiriye gahunda yo kwibuka Abatutsi bishwe muri Jenoside mu karere ka Kicukiro by’umwihariko urubyiruko basobanuriwe amateka u Rwanda rwanyuzemo bakangurirwa kurwanya ikibi cyose cyakongera kurusubiza mu icuraburindi bityo bakirinda kuzaba mu mateka mabi ababyeyi babo banyuzemo mu gihe cy’ubuyobozi bubi bwateguye bukanashyira mu bikorwa Jenoside.

Uru rubyiruko rwasabwe kwimakaza ubudasa , guharanira Ubumwe n’Ubwiyunge bagasenyera umugozi umwe bityo ntihazagire ubaca mu rihumye akongera konona ibimaze kugerwaho mu myaka 30 ishize Jenoside yakorewe Abatutsi ihagaritswe.

Ibi ni ibyagarutsweho na Hon.Donatille Mukabalisa Perezida w’Umutwe w’Abadepite, ku mugoroba wo kuri uyu wa kane Taliki 11 Mata 2024, ubwo yari mu muhango wo kwibuka Abatutsi biciwe i Nyanza ya Kicukiro by’umwihariko abiciwe mu cyahoze ari ETO Kicukiro nyuma yo gutereranwa n’ingabo za Loni (MINUAR) mu 1994.

Hon.Mukabalisa Donatille, yavuze ko abashinzwe kurinda amahoro, ubwo yari yabuze ari bwo bafashe icyemezo cyo kwigendera, basiga Abatutsi mu maboko y’abicanyi kandi babona ibigiye kubabaho.

Yaboneyeho gushima Ingabo za FPR Inkotanyi zari ziyobowe na Perezida Kagame zitanze, zigaharika Jenoside yakorerwaga Abatutsi.Yasabye buri wese by’umwihariko urubyiruko kwigira no kumenya amahitamo akwiye.

Ati “Muzi ikiguzi cyatanzwe ngo mube mufite igihugu kizima twese twishimiye, gitera imbere, kibaha amahirwe angana nta vangura. Muzi intambwe yatewe mu rugendo rw’ubumwe n’ubudaheranwa, ntimuhe icyuho umwanzi hatagira ikidindiza ibyo twamaze kugeraho, cyangwa twabiriye icyuya, mufite umusingi ukomeye wo kubakiraho.Tubifuriza kuzaba mu gihugu gitandukanye n’icyo ababyeyi banyu, twe bakuru twabayemo.’’

Mbere y’umugoroba wo Kwibuka, habanje urugendo rwo kwibuka rwatangiriye muri IPRC Kicukiro [ahahoze hitwa muri ETO Kicukiro], rusorezwa ku Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Nyanza ya Kicukiro.
Kuva ku wa 8 Mata 1994, Abatutsi benshi bahahungiye bizeye kurindwa ariko ku wa 11 Mata, izo ngabo zirabatererana hicwa abarenga 2000.

Urwibutso rwa Nyanza ya Kicukiro ruruhukiyemo imibiri y’Abatutsi basaga 105.000 barimo abaguye muri Nyanza ya Kicukiro no hirya no hino muri Kicukiro.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *