Nyuma yo gusura Uganda n’u Burundi, Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akaba na Minisitiri w’ububanyi n’amahanga, Maxime Prévot, yasoreje uruzinduko rwe mu Karere k’Ibiyaga bigari muri RDC. aho yasabye abayobozi ba Congo gukomeza kuba maso nubwo hari ibiganiro biherutse bitanga icyizere cy’ibiganiro byo guhagarika intambara.
Kuri uyu wa Mbere, itariki ya 28 Mata, i Kinshasa, yahuye na Minisitiri w’Intebe wa Congo, Judith Suminwa, nyuma abonana na Perezida Félix Tshisekedi, baganira ku kibazo bafitanye n’u Rwanda.

Mu gice cya nyuma cy’uruzinduko rwe mu Karere k’Ibiyaga Bigari i Kinshasa, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yaganiriye n’aba bayobozi kandi ku kibazo cy’intambara yo mu burasirazuba bwa DRC nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga.

Nubwo kuri iyi dosiye yari yamaze gushima gahunda za Qatar na Amerika, zatumye bishoboka ko habaho kugira ibyo bumvikanaho hagati ya Kinshasa n’inyeshyamba za M23 ku ruhande rumwe ndetse no hagati ya Kinshasa na Kigali ku rundi ruhande, Maxime Prévot yifashishije uruzinduko rwe mu murwa mukuru wa Congo kugira ngo yongere guhamagarira abayobozi kwitonda.

Ati: “Ni ngombwa gukomeza kuba maso ku bikorwa byatangijwe na Doha na Washington. Nubwo twishimira uko iyi gahunda yakiriwe, turifuza ko twashobora gupima ibisubizo bifatika bishobora kubaho mu minsi cyangwa ibyumweru biri imbere, kugira ngo twemeze ko niba inzira yaraharuwe, izakomeza gukurikirwa,……..kandi ko icyerekezo cya nyuma kizagerwaho.”
Yakomeje avuga ati: “Nasabye ko habaho gutega amatwi umugambi wa ba musenyeri.”

Mu gihe abandi bakinnyi mpuzamahanga bafite inyungu bagamije, Bruxelles ntishaka “gukamura” umutungo wa Congo, nk’uko Maxime Prévot yakomeje avuga, asaba Perezida Tshisekedi kutirengagiza ingamba z’imbere mu gihugu mu gukemura ibibazo.
“Twese tuzi ko ari ngombwa ko ibimenyetso bitangwa kandi ibiganiro by’abanyagihugu bigashyigikirwa, bikaba inyongera mu gukemura amakimbirane no kuzana amahoro. Nasabye rero ko habaho kwita, no gutega amatwi, icyifuzo cy’abepiskopi mu gukoresha ingufu za politiki zitandukanye ziri hafi y’ameza”.

Ibi Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi yabitangaje mu gihe abo Bepisikopi Gatolika bari i Doha, aho bakiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Qatar.




