Kuko ubuntu bw’Imana buzanira abantu bose agakiza bwabonetse, butwigisha kureka kutubaha Imana n’irari ry’iby’isi, bukatwigisha kujya twirinda, dukiranuka, twubaha Imana mu gihe cya none (Tito 2:11)
Umwanzi satan aturusha imbaraga n’ubwenge cyaneee, hatabayeho ubuntu bubonekera muri Yesu, yadukorera ibyo ashaka. Rero m’urwego rwokudutabara ngo tuneshe, Umwuka w’Imana uraduha ibanga ryokubigeraho, ni:
1.kureka kutubaha Imana kuko tubikoze biturinda ibicumuro
2.kureka irari ry’iby’isi kuko ariryo ntwge nke zacu satani akoresha m’ukuducumuza
3.kujya twirinda kuko bidufasha gutahura icyaha turatara rikora
4.kujya dukiranuka kuko byubaka ubusabane n’ubushuti bwacu n’Imana
5.kujya twubaha Imana buri munsi kuko aribwo buryo bwacu bwo kuyiramya buri munsi.
Umwuka Wera abidushoboze mw’Izina rya Yesu.
Shalom,
Pastor Christian



