Abapolisi batatu bishwe abandi icyenda bakomeretswa n’amasasu mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba mu ntara ya Yalova, nyuma y’uko Turkiya itaye muri yombi abantu barenga 100 bakekwaho kuba bateguraga ibitero mu biruhuko.
Ubuyobozi bwavuze ko abapolisi batatu ba Turkiya bishwe abandi icyenda barakomereka ubwo barasanaga n’abakekwaho kuba mu mutwe wa Leta ya Kisilamu (IS) mu gikorwa cyo kurwanya iterabwoba mu Ntara ya Yalova kuri uyu wa Mbere.
Iyi mirwano yadutse ahagana mu ma saa cyenda za mu gitondo ubwo abapolisi bagabaga igitero ku nzu, yo mu mudugudu wa Elmalik, ku birometero 9 uvuye mu Mujyi wa Yalova rwagati mu majyaruguru y’uburengerazuba bw’iki gihugu, yakekwagaho gucumbikira abarwanyi ba IS. Abakekwa bahise batangira kurasa ubwo abapolisi begeraga iyi nzu, bituma abandi birwanaho.
Amakuru agera kuri Euronews avuga ko abaterabwoba batandatu ba IS baguye mu irasana.
Guverineri wa Yalova avuga ko abapolisi bose bakomeretse bajyanywe mu Bitaro by’Amahugurwa n’Ubushakashatsi bya Yalova kandi ubuzima bwabo butari mu kaga.




