Guverineri w’Intara ya Tanganyika, mu majyepfo y’uburasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, yasabye ituze mu baturage bose bo mu ntara ye abizeza ko nta ntambara ya AFC/M23 izabageraho mu gihe igenda isatira iyi ntara.
Guverineri Christian Kitungwa yemeje ko Intara ya Tanganyika izakora ibishoboka byose kugira ngo ibuze gucengera kose kw’inyeshyamba za AFC/M23 muri iyi ntara ikungahaye kurusha izindi ku butare bwa lithium.
“Habayeho kwigira imbere nubwo habaye aya masezerano. Kandi aya masezerano, ubu u Rwanda rwahonyoye. Ntabwo tuzabyemera. Turi hano kugira ngo amahoro n’umutekano by’abaturage bacu. Tuzihagararaho kandi tuzarwana kugeza ku gitonyanga cya nyuma cy’amaraso yacu. Kandi tuzaba turi ku mirongo yose y’imbere y’urugamba. Izo nyeshyamba ntizizagera muri iyi ntara.”
Guverineri Kitungwa yakomeje yizeza ko nta kintu kizabera muri iyi ntara kandi asaba rubanda gufata mu mutwe itariki yabivugiyeho ngo bazahore bibuka ibyo yababwiye.
Christian Kitungwa Muteba yatangaje ibi ku Cyumweru, itariki 14 Ukuboza 2025, ubwo yari asohotse mu ndege, avuye i Kinshasa mu murwa mukuru wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo.





One Response
OK! FINE …