Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yemeza ko abantu bose banenze gahunda y’u Rwanda izwi nka ‘Vist Rwanda’ yo kwamamaza muri Arsenal, Paris Saint Germain na Bayern Munich, ari injiji ndetse anashimangira ko ubwo bufatanye buri gutanga umusaruro ku rwego rushimishije.
Kuri uyu wa Mbere tariki 01 Mata 2024, nibwo Perezida Kagame yari ari mu kiganiro na RadioTV10 na Royal FM cyibanze ku ngingo zigiye zitandukanye zirimo umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu, kwibuka, amatora ndetse no ku bufatanye buri hagati y’u Rwanda n’amakipe atatu y’i Burayi
U Rwanda rufitanye imikoranire n’amakipe agiye atandukanye yo ku mugabane w’u Burayi aho yamamaza ibyiza by’u Rwanda biciye muri gahunda ya ‘Vist Rwanda’ igenzurwa n’ikigo cy’igihugu cy’iterambera, RDB.
Muri Gicurasi 2018 nibwo u Rwanda rwasinye amasezerano na Arsenal y’imyaka 3 yo kwamamaza ubukerarugendo bw’u Rwanda binyuze muri ‘Visit Rwanda’ gusa icyo gihe abantu ntibabyakiriye neza aho bavugaga ko u Rwanda rukennye rudakwiriye gutera inkunga Arsenal.
Ubwo yari ari mu kiganiro Perezida Kagame yavuze ko abavuze ko u Rwanda rukennye bityo rutari rukwiye gutera inkunga Arsenal ko ari injiji ndetse aboneraho no kubwira abantu ko badatera inkunga ahubwo ko baba abafatanyabikorwa.
Yagize ati: “Abongabo ni injiji rwose, ntawe dutera inkunga turafatanya ni ‘partnership’ buri wese afite icyo akora, ntabwo dutera inkunga, gutera inkuga gute se? Ubundi twaba turi abasazi gufata inkunga tukayiha Arsenal cyangwa Bayern Munich ntacyo uvanamo, ugomba kuba uri umusazi.”
Akomeza agira ati: “Ntabwo dufite amafaranga yo kujugunya hirya no hino, nta n’amafaranga dufite rega, usibye ayo kujugunya nta n’andi dufite.”
Muri Kanama 2023 nibwo ikipe ya Bayern Munich yo mu Budage yasinyanye amasezerano y’imyaka itanu n’u Rwanda agamije guteza imbere umupira w’amaguru n’ubukerarugendo, aya masezerano yaje yiyongera ku ya Arsenal yasinwe muri 2018 akaza kongerwa muri 2021 ndetse n’aya Paris Saint Germain yasinwe muri 2019 akaza kongerwa muri 2023.



