Twagiramungu Faustin utavuga rumwe na leta y'u Rwanda yagaragaje ko ashyigikiye Amavubi

Umukuru w’ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Rwanda, Twagiramungu Faustin yagaragaje ko ashyigikiye ikipe y’igihugu y’umupira w’amaguru Amavubi ndetse anayifuriza intsinzi mu mikino ya CHAN irimo. Iyo mikino ikaba iri kubera mu Rwanda.

twagiramungu-faustin
Twagiramungu Faustin yifurije intsinzi Amavubi

Mu butumwa yatanze anyujije ku rubuga rwe rwa Facebook, Twagiramungu Faustin yagaragaje ko yishimiye intsinzi Amavubi yabonye mbere ndetse anaboneraho gusaba ko Amavubi yakora iyo bwabaga agakomeza agatsinda igikombe kikaguma mu Rwanda.
Aya magambo Twagiramungu ayavuze mu gihe u Rwanda rwitegura umukino ugomba kuruhuza na RD Congo umukino uzaba ku munsi wo kuwa gatandatu tariki ya 30 Mutarama 2015. Uyu mukino uzaba uri muri ¼ cy’irangiza aho ikipe izawutsindwa izahita isezererwa.
rukokoma
Ubutumwa Twagiramungu Faustin yashyize ku rubuga rwe rwa Facebook

Twagiramungu Faustin wifurije intsinzi Amavubi yahoze ari Minisitiri w’intebe kuva mu 1994 nyuma y’aho FPR ifatiye ubutegetsi aza kuva kuri uwo mwanya mu 1995.
Kuva icyo gihe ntiyigeze yishimira ibyiza u Rwanda rugezeho uretse kuri iyi kipe y’amavubi mu mikino irimo ya Chan iri kubera mu Rwanda. Ubu bukaba aribwo bwa mbere Twagiramungu yishimiye ibyiza u Rwanda rumaze kugeraho
Gusa, uyu mugabo mu 2003 yiyamamarije kuyobora u Rwanda amatora arangira abonye amajwi 3,04%.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Semigabo JP / Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *