455240767_18298692175167529_7077172863939118421_n.jpg

Twakemuye ibibazo na RDF muri ako karere none ubu SAMIM yagiye turakomeza – Nyusi

Nyuma yo kwitabira umuhango w’irahira rya mugenzi we w’u Rwanda, Paul Kagame, i Kigali, Perezida wa Mozambike, Filipe Nyusi, yashimye uburyo Ingabo z’u Rwanda zishyigikira Mozambike mu kurwanya iterabwoba muri Cabo Delgado.

Nyuma y’umunsi umwe avuye i Kigali, Perezida Filipe Nyusi yatangarije itangazamakuru ati “Byari ngombwa kuba hano kuko, mu bihe byiza no mu bihe bibi, inshuti zihora ziterana.”

Perezida Nyusi yashimangiye ko kwitabira uyu muhango kw’abakuru b’ibihugu birenga 20, barimo Perezida wa Angola, João Lourenço, byagaragaje ko bubaha kandi ko bishimiye iki gihugu cy’u Rwanda.

Ati: “Byaragaragaye ko abaturage b’u Rwanda batarangajwe na za gahunda; gahunda yabo yibanze ku majyambere nta kindi. Stade yavuguruwe yajyagamo abantu 20.000 ikagera ku 45.000 bari buzuye [mu birori byby’irahira ku Cyumweru] abaturage barategereje kuva mu ntangiriro kugeza ku mwanya wanyuma. Byaragaragaye rero ko ari ibirori kuri bose ”.

455240767_18298692175167529_7077172863939118421_n.jpg

Abajijwe ku bijyanye n’ubufasha bwa gisirikare bw’u Rwanda mu kurwanya abitwaje intwaro muri Cabo Delgado, mu majyaruguru ya Mozambike, Perezida Nyusi yavuze ko ari urugero rw’ubufatanye bwiza. Ati: “Kuva twakorana, twakemuye ibibazo muri ako karere none ubu SAMIM [ubutumwa bwa gisirikare bw’ibihugu byo mu majyepfo ya Afurika] yagiye, turakomeza. Ikintu cyiza kuri izo ngabo ni uko bafitanye umubano mwiza n’abaturage ”.

Yongeyeho ko nyuma yo kugenda kw’ubutumwa bwa SAMIM, bwasojwe mu ntangiriro za Nyakanga, Ingabo z’u Rwanda n’Ingabo za Mozambique muri Cabo Delgado zongerewe ingufu nk’uko iyi nkuru dukesha Club of Mozambique ikomeza ivuga.

711b85f2620d80a6b9804112a7b862a9.jpg

Abasirikare barenga 2000 b’u Rwanda, bongerewe ingufu kuva muri Mata, bari kurwanya imitwe y’iterabwoba imaze imyaka igera kuri irindwi ikorera mu ntara y’amajyaruguru ya Mozambique, cyane cyane nyuma y’amasezerano yahuje guverinoma zombi.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

One Response

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *