Bamwe mu bana b’Abanyarwanda bavukiye mu mashyamba ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, bavuga ko bakuze babwirwa ko utahutse mu Rwanda bamwica gusa bahagera bakabona ibitandukanye n’ibyo bumvaga.
Babigarutseho ku wa Gatanu tariki ya 1Ukwakira, ubwo abagera kuri 246 batahutse bava mu mashyamba ya Congo basozaga amasomo y’imyuga bari bamaze igihe kigera ku mezi atandatu biga.
Aba ni abaje baturutse mu bice bya Warikare, Karungu, Kanyawayonga na Kisangani.
Umwe muri bo witwa Turatsinze Emmanuel yavuze ko yavukiye i Masisi mu 2001, gusa bakaba barahoraga bahunga kubera intambara.
Avuga ko “Kwiga byari ibintu bigoye cyane, wasangaga n’aho tubonye uburyo bwo kwiga twigira munsi y’ibiti, twaba tugiye nko gukora ikizamini intambara ikaba irahabaye tugahunga.”
Turatsinze wavuye mu mashyamba ya RDC muri 2018, avuga ko we n’abandi bana bakuze bababwira ko u Rwanda ari igihugu kibi ugitahutsemo yicwa, bakigeramo bakabona ibitandukanye.
Ati: “Tugeze ku mupaka w’u Rwanda nabonye ari igihugu cyiza gifite isuku n’imihanda ya kaburimbo, kuko twe aho twabaga hari mu mashyamba.”
Uyu musore avuga ko bageze mu Rwanda barakiriwe bajyanwa mu Kigo cya Mutobo barigishwa, nyuma boherezwa mu miryango yabo. Kuri ubu ni umwe mu barangije kwiga amasomo y’imyuga irimo gusudira, kubaka, kudoda, gutunganya imisatsi no guteka.
Avuga ko yizeye ko ibyo yize bizamufasha kugira imibereho myiza.
Mugenzi we w’imyaka 21 we asobanura ko bakiba mu mashyamba ya Congo bahoraga bahunga, ku buryo yari atanazi ko akomoka mu Rwanda.
Ati: “Twahoraga duhunga intambara y’abanyekongo bahora batwirukankana. Njye sinari nzi ko ndi Umunyarwanda twakuze twifuza kubona u Rwanda tugashira amatsiko tukareba niba rusa nkuko batubwira.”
Uyu avuga ko bamaze guhunguka yasanze u Rwanda ari igihugu gifite umutekano, ibitandukanye n’ibyo bahoraga babwirwa bakiri mu mashyamba.
Yunzemo ati: “Leta y’u Rwanda turayishima ku bw’amasomo tumaze kwiga, banaduhaye ibikoresho bizadufasha mu kwiteza imbere.”
Umuyobozi wa Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare, Nyirahabineza Valerie, yasabye abarangije amasomo y’imyuga guteza imbere imiryango yabo n’igihugu.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe imibereho y’abaturage, Nyirarukundo Ignatienne, we yabasabye gukora cyane kuko hari umwanya munini watakaye badakora.
Ati: “Ubumenyi muvanye aha mu mashuri meza mugende mububyaze umusaruro, mubashe kwita ku iterambere ry’imiryango yanyu no ku iterambere ry’igihugu muri rusange. Ikindi twababwira ni ugushishikariza bagenzi banyu bakiri muri ayo mashyamba gutaha.”
Kugeza ubu abarenga ibihumbi 18 ni bo bamaze kwigishwa imyuga na Komisiyo y’Igihugu yo gusezerera no gusubiza mu buzima busanzwe abahoze ari abasirikare.








