Twe abayobozi ntituzahoraho, ariko ibihugu byacu bizaturana iteka —Tshisekedi

  Perezida Tshisekedi wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo yavugiye i Kigali mu Rwanda ijambo rikomeye akebura abakuru b’ibihugu by’umwihariko n’abandi bayobozi muri rusange, ko bagomba kwirinda ibyatuma ibihugu byabo bitabana neza, kuko bazabisiga nyamara byo bigakomeza guturana iteka.

  Ibi Perezida Felix Antoine Tshisekedi Tshilombo yabivuze mu nama mpuzamahanga yiswe CEOs Forum, mu kiganiro yayoboranye na Mugenzi we Perezida Paul Kagame w’u Rwanda.

Ubwo yabazwaga uko abona ikibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda, mu magambo ye, Perezida Felix Tshisekedi yagize ati: “Ibihugu byacu bizahora iteka bituranye. Twe nk’abayobozi bakuru tuzagira tugende, ariko ibihugu byacu n’abaturage babyo bazahorana iteka. Kurwana, kwangana no gushyigikira imitwe irwanya ibindi bihugu ni ukwangiza umwanya wagakozwemo ibyateza ibihugu byacu imbere”

[penci_related_posts dis_pview=”no” dis_pdate=”no” title=”IZINDI NKURU WASOMA” background=”” border=”” thumbright=”no” number=”6″ style=”grid” align=”none” withids=”” displayby=”cat” orderby=”date”]

Perezida Tshisekedi na Perezida Kagame mu nama CEOs Forum

  Hashize iminsi mike Perezida Felix Tshisekedi afashe gahunda yo gusura ibihugu byose bikikije icyo ayobora, ibyo bihugu bikikije Repubulika ya Demokarasi ya Congo ni Uganda, u Rwanda, u Burundi, Tanzania, Congo-Brazaville, Centrafrika, Angola, Zambia na Sudani y’Epfo. Kuba akubutse muri Uganda byatumye abazwa niba mu biganiro byihariye yagiranye na ba Perezida bombi Museveni na Kagame ataragarutse ku kibazo cy’ubwumvikane bucye hagati y’ibihugu byombi, yavuze ko atari kubura kubivugaho ariko ko ibyo bavuganye ntacyo yabitangazaho ubu kuko atari umwanya mwiza wo kubitangaza.

Mu bijyanye n’umubano hagati ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo n’u Rwanda, Perezida Tshisekedi yijeje Perezida Paul Kagame ko nta kibi kizigera kiva mu gihugu cye kigana mu Rwanda.

NTWALI John Williams

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *