Umunsi umwe indirimbo “Twinyesebura” imaze kuri ‘YouTube channel’ y’uwitwa The Cat Babalao, imaze kurebwa n’abarenga 8200 ari nako ivugwaho n’abatari bake ku mbuga nkoranyambaga zitandukanye kubera ubukarihe bw’amashusho yayo burimo ibikorwa bisa n’ubusambanyi bweruye.
Amashusho y’iyi ndirimbo yategujwe abantu kuwa 20 Nyakanga ubwo The Cat yabinyuzaga ku rukuta rwe rwa Instagram, abaza abafana be niba biteguye kuyakira. Yagize ati “Twimanukira,t wi***mira, twinyesebura summer 2020 yose. Uyu muzigo ft All Stars nywute hanze”?
Amashusho y’iyi ndirimbo arimo ibikorwa bigaragaza ubusambanyi bweruye aho umuhanzi Silvizo n’umubyinnyi Papa Cyangwe bagaragara bari hejuru y’umukobwa wamanitse amaguru nk’uri mu mibonano mpuzabitsina ndetse n’ahandi bamujya inyuma bamwunamitse.
Mu ruhando rw’izindi ndirimbo abantu bise iz’ibishegu nka “Igare”,”Micro”,”Saa Moya”, “Token”,”Ubushyuhe n’izindi, “Twinyesebura” ije isa n’ibihuhura kuko ari amagambo yayo n’amashusho ntibica amarenga nk’uko izindi zabikoraga.
Iyi ndirimbo irimo abahanzi nka Silvizo,Neg The General, Fax Rapper, umubyinnyi Papa Cyangwe na JoJo Breezy. Amashusho yakozwe na Eazy Filmz n’aho amajwi yo yatunganyijwe na Studio Kasuku Records.

Iyi ndirimbo yari yategujwehakiri kuwa 20 Nyakanga 2020

4 Responses
Twinyesebura: Indirimbo irimo amashusho y’ubusambanyi bweruye iri kubica bigacika
Rwose reka mbabwire!! hari aho numvise baririmba ngo aho imbwa yanze umanika aho ureba!!! ariko nanjye reka mbabwire.” Kudakubita imbwa byorora imisega” RIB rwose na Police nibamanuke bafate izi mbwa kuko ibi birakabije si ibintu by’i Rwanda rwose!!!! Enough is Enough!!

ITEGEKO No 60/2018 RYO KU WA 22/8/2018 RYEREKEYE GUKUMIRA NO GUHANA IBYAHA BIKORESHEJWE IKORANABUHANGA
Ingingo ya 38: Gutangaza amakuru y’urukozasoni hakoreshejwe uburyo bw’ikoranabuhanga
Umuntu wese, utangaza, wohereza cyangwa utuma hatangazwa ubutumwa ubwo aribwo bwose bw’urukozasoni akoresheje mudasobwa cyangwa urusobe rwa mudasobwa, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi yamiliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2.000.0000 FRW).
Iyo ubutumwa bw’urukozasoni buvugwa mu gika cya mbere cy’iyi ngingo budahuye n’ukuri cyangwa bureba umwana, uwahamwe n’icyaha ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.0000 FRW).