ghfglbaxsaawaqd.jpg

Twirwaneho irashinja Michombero gutanga impamvu yo kugaba ibitero ku Banyamulenge

Umutwe wa Twirwaneho uravuga ko watunguwe no kubona kuri X (iyahoze ari twitter) y’umunyamakuru wigenga, Daniel Michombero, ubutumwa buvuga ko uyu mutwe washinze inkambi za gisirikare mu misozi yo muri Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, aho ngo uwabwanditse avuga ko hakenewe ubutabazi bwihuse bw’igisirikare bitaba ibyo imidugugudu myinshi yo muri Kivu y’Amajyepfo igafatwa.

Twirwaneho ivuga ko yamaganye yivuye inyuma ibyo birego ivuga ko bidafite ishingiro byacuzwe bigakwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga haba mu nyandiko no mu majwi, ngo bigamije gusa guha FARDC n’abafatanyabikorwa ba yo barimo Wazalendo, Red-Tabara na FDLR, impamvu y’ikinyoma yo kugaba ibitero byagutse bimaze iminsi bitegurwa byo kwibasira abasivili b’Abatutsi b’Abanyamulenge.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Twirwaneho kuri uyu wa Gatatu, itariki 28 Gashyantare 2024, rivuga ko imidugudu Michombero avuga mu butumwa bwe itabaho mu misozi yo muri Uvira. “Biragaragara ko intego ye ari ukuyobya rubanda ngo atange impamvu y’umugambi wabo, nta mpungenge afite zo gukoresha amazina y’imidugudu itabaho.”

Umutwe wa Twirwaneho uvuga ko wabayeho mu rwego rwo kurinda Abanyamulenge ihohoterwa bakorerwa n’imitwe yitwaje intwaro itandukanye ya Mai-Mai ikorera muri Kivu y’Amajyepfo, ushinja umunyamakuru Michombero kuba igikoresho cy’agatsiko gatoteza Abanyamulenge, aho ngo kenshi aba ari I Kinshasa yagiye kujya inama n’abagize inzego z’igihugu z’umutekano,nko ku ngamba zakoreshwa kuri internet mu kurema no gutanga impamvu y’ibikorwa bya gisirikare bimaze iminsi bitegurwa kuri Twirwaneho, no gushyira mu bikorwa umugambi wo gutsemba Abanyamulenge mu misozi miremire n’iringaniye yo muri Uvira, Fizi na Mwenga.

Iri tangazo rikomeza rivuga ko Michombero yitabiriye ikiganiro n’abanyamakuru Perezida Tshisekedi aherutse gutanga I Kinshasa, aho uyu mukuru w’igihugu yamushimiye akazi arimo gukora, Twirwaneho ivuga ko ari ugukwiza imvugo zibiba urwango no gushishikariza abandi kwibasira Abatutsi b’Abanyekongo.

Uyu mutwe usoza utanga abagabo ku Muryango Mpuzamahanga n’abanyagihugu utanga umuburo ku bwicanyi bushoboka kuba, atari icyiciro cyabwo, ahubwo bushobora kuba ishyirwa mu bikorwa rya nyuma ry’umugambi wo gukorera jenoside Abatutsi b’Abanyamulenge mu bice byavuzwe haruguru.

ghfglbaxsaawaqd.jpg

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *