FDNB-Goma

Twirwaneho yashyize ahagaragara ingabo nshya z’abarundi zoherejwe muri Fizi n’abaziyoboye

Umutwe wa MRDP-Twirwaneho uravuga mu mugambi ukomeje wo gukorera jenoside Abanyamulenge, Kinshasa na Gitega (RDC n’u Burundi) bakomeje kohereza ingabo mu misozi ya Fizi, Mwenga, na Uvira, aho uvuga ko ubwo wandikaga itangazo washyize ahagaragara bataillon ebyiri z’Abarundi hamwe na bataillon imwe y’Abanyekongo (Batayo ya 3303 ya FARDC), bose bayobowe na General Chivire, Komanda w’ibikorwa bya Sokola II muri Kivu y’Amajyepfo, berekezaga mu birindiro byabo mu misozi ya Fizi, biherereye ahitwa Point Zero, mu irembo rikuru ryerekeza Minembwe.

Twirwaneho ivuga ko izi ngabo zigiye zihasanga bataillon zirenga icumi z’Abarundi zisanzwe mu misozi ya Fizi, Mwenga, na Uvira, ivuga ko zirimo kugaba ibitero bishya ku mirongo myinshi y’urugamba kuva mu ntangiriro z’icyumweru gishize. Ibi bitero ngo byahitanye abasivili benshi kandi bituma abantu ibihumbi n’ibihumbi bahunga ako karere.

Itangazo ryashyizwe ahagaragara na Twirwaneho kuri uyu wa Gatandatu, itariki 8 Ugushyingo, rivuga ko mu bataillon zombi zavuye mu Burundi zoherejwe ku mabwiriza ya Perezida Évariste Ndayishimiye, zizwiho ubugome bukabije, zageze muri Fizi zikoresheje amato atwara abantu ya gisirikare mu Kiyaga cya Tanganyika.

Izi batayo ziyobowe na ba ofisiye bakurikira:

Diviziyo ya 1, iyobowe na Brig. Gen. Pontien Hakizimana, uzwi ku izina rya “Mingi”;

Diviziyo ya 2, iyobowe na Brig. Gen. Michel Ndenzako;

Diviziyo ya 3, iyobowe na Brig. Gen. Jean Luc Habarugira;

Diviziyo ya 4, iyobowe na Brig. Gen. Désiré Manirakiza, uzwi ku izina rya “Gacanga”.

Ubwo iri tangazo ryandikwaga, Batayo ya 2 ya Burigade ya 6 yambutse uruzi rwa Rusizi maze iruhukira i Bwegera. Uku kongera ingufu kw’ingabo z’igihugu cy’u Burundi (FDNB) mu karere ka Fizi byerekana ko ubufatanye bwa gisirikare bwashyizweho umukono hagati ya Guverinoma ya Congo n’u Burundi butanga inzira yo gukomeza kohereza kutagira iherezo kw’ingabo z’Abarundi mu misozi miremire, mu rwego rwa gahunda ya yo gukorera jenoside Abanyamulenge.

Ngo bigaragaza kandi ubufatanye buteye akaga hagati y’izo ngabo z’ibihugu byombi, zikorera i Mulenge ku bufatanye n’imitwe yitwaje intwaro irwanya Abatutsi / Abanyamulenge, irimo Mai-Mai (Wazalendo) na FDLR.

MRDP-Twirwaneho isoza itangazo ryayo ivuga ko yiyemeje kurengera abaturage b’abasivili bugarijwe no kurimburwa.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *