Twitter yavuze ko izarega Meta Platforms (META.O) kubera urubuga nkoranyambaga rwayo rushya yise Threads nk’uko bigaragara mu ibaruwa yohererejwe umuyobozi mukuru wa Facebook, Mark Zuckerberg, binyuze ku munyamategeko wa Twitter, Alex Spiro .
Meta, yatangije ku mugaragaro Threads kuri uyu wa Gatatu ikaba imaze kugira abantu miliyoni 30 bayikoresha, aho uru rubuga rwaje rusa nk’urushaka gukura ku isoko Twitter yifashishije amamiliyari y’abakoresha Instagram.
Spiro, mu ibaruwa ye, yashinje Meta kuba yarahaye akazi abahoze ari abakozi ba Twitter “bafite kandi bakomeje kugira amabanga y’ubucuruzi ya Twitter ndetse n’andi makuru y’ibanga yo ku rwego rwo hejuru”, nk’uko urubuga Semafor rwabitangaje.
Muri iyo baruwa Spiro yanditse ati: “Twitter irashaka gushyira mu bikorwa guharanira uburenganzira bw’umutungo bwite mu by’ubwenge, kandi isaba ko Meta yafata ingamba zihuse zo guhagarika gukoresha amabanga y’ubucuruzi ya Twitter cyangwa andi makuru y’ibanga akomeye.”
Amakuru agera kuri Reuters aturuka ku bazi iby’iyo baruwa yemeje ibiyikubiyemo kuri uyu wa Kane.
Spiro ntabwo yashubije icyifuzo cya Reuters cyo gutanga ibisobanuro.
Umuvugizi wa Meta, Andy Stone, yanditse mu butumwa yanyujije kuri Threads ati: “Nta muntu n’umwe mu itsinda ryubatse Threads wahoze ari umukozi wa Twitter ….”
Uwahoze ari umukozi mukuru wa Twitter yabwiye Reuters ko batazi iby’abahoze ari abakozi ba twitter bakora kuri Threads, cyangwa se umukozi mukuru wese waba warageze muri Meta na gato.
Hagati aho, nyiri Twitter, umuherwe Elon Musk, yagize ati: “Ihiganwa ni ryiza, kuriganya ntabwo ari byiza,”
Meta ni ikigo gikuru gifite imbuga nkoranyambaga zisanzwe zimenyerewe za Instagram kimwe na Facebook.



