Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko yababajwe cyane n’imvugo yibasira Abatutsi y’umuvugizi w’igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), Gen. Sylvain Ekenge.
Uyu Ekenge akomeje kwamaganwa no kunengwa n’abantu batandukanye, nyuma y’amagambo arimo ivangura n’urwango aheruka gutangaza ku bantu bo mu bwoko bw’Abatutsi.
Uyu mugabo ubwo yari kuri Televiziyo y’Igihugu ya RDC, RTNC, yabwiye abantu kwitondera gushaka Abatutsikazi.
Ati: “Umuntu agomba kwitonda kuko ibi ni byo bakoreye abatware gakondo. Baguha umugore ariko hakaza n’uwo mu muryango we byitwa ko ari mubyara we cyangwa mwishywa we, akabyarana n’umugore wawe mu nzu yawe, bakakubwira ko abana bavutse batyo kubera ko ubwoko bw’Abatutsi bwiganza. Ubwo ni bwo butekamutwe bushyirwa no mu bagore.”
Minisitiri w’Intebe wungirije w’u Bubiligi akanaba Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’iki gihugu, Maxime Prévot, yavuze ko yababajwe cyane n’amagambo yavuze na Ekenge, yungamo ko ayamaganye yivuye inyuma.
Ati: “Nababajwe cyane n’amagambo yavuzwe uyu munsi n’umuvugizi w’ingabo za Congo, Gen. Ekenge, yibasira umuryango w’Abatutsi. Iyi ni imyitwarire iteye isoni cyane ku muntu uhagarariye Leta. Nyamaganye nivuye inyuma.”
Prévot yunzemo ko “imvugo zose z’urwango zigomba guteshwa agaciro mu buryo bwose”, ashimangira ko ubwumvikane bw’igihugu bushobora kubakwa gusa n’umwuka wo gushyira hamwe amoko yose.
U Rwanda biciye muri Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe, na rwo rwamaganye amagambo ya Ekenge, rugaragaza ko ibyo yakoze bisa no kuzura “amategeko 10 y’abahutu” ya Gitera Yozefu yagize uruhare rukomeye mu kwigisha urwango ku Batutsi.




