Guverinoma y’u Bubiligi yatangaje ko iri gukora iyo bwabaga isabira u Rwanda ibihano bikakaye, nyuma yo kurushinja gutera Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Maxime Prévot, ubwo yari imbere y’abagize Inteko Ishinga Amategeko.
Uyu yasabye ko u Rwanda ruhagarikirwa inkunga, mu kwerekana ko u Bubiligi butishimiye ibibera mu burasirazuba bwa RDC.
Umukuru wa Dipolomasi y’u Bubiligi yibukije ko iki gihugu gihagaze ku kuba u Rwanda ari rwo rushyigikiye umutwe wa M23, mbere yo gushimangira ko Umujyi wa Goma ziriya nyeshyamba ziheruka kwigarurira atari ko gace ka nyuma zifite kuri gahunda.
Maxime Prévot kandi yashimangiye ko u Bubiligi bukomeje gukora iyo bwabaga ku rwego rw’Umuryango Mpuzamahanga, kugira ngo u Rwanda rufatirwe “ingamba zikomeye zirimo guhagarika ibiganiro bya Politiki n’ibya gisirikare”, ndetse no guhagarika amasezerano yerekeye amabuye y’agaciro u Rwanda rufitanye na EU.
U Bubiligi bukomeje gutakamba busabira u Rwanda ibihano, mu gihe umubano w’ibihugu byombi umaze igihe utifashe neza.
U Rwanda rumaze igihe rwaranze kugena ugomba kuruhagararira i Bruxelles nka Ambasaderi, bijyanye n’uko Amb. Vincent Karega rwari rwaragennye kuri uyu mwanya u Bubiligi bwamwanze.
U Bubiligi na bwo nta Ambasaderi bufite i Kigali, bijyanye no kuba u Rwanda na rwo rwanze kwemeza uwo bwari bwatanze nk’umusimbura wa M. Bert Versmessen wasoje ikivi cye.





One Response
ngaho da. ababiligi bahemukiye u Rwanda mu buryo bwinshi:
1) banbuye u Rwanda ubuso burenga kilometero kare 120.000.
2) ubwo butaka babuhaye farm yumwami wabo iza guhindukamo Kongo.
2) bishe Musinga na Rwabugiri.
3) bateguye revolisiyo y’1959 bahagararira keica abatutsi no kubamenesha.
4) bashyigikiye Kayibanda na Habyarimana kwica abatutsi.
5) batereranye abatutsi bari barahungiye kuri ETO KICUKIRO