Leta y’u Bubiligi yitambitse umuhango wo kumurika igitabo Prof. Filip Reyntjens wahoze ari umujyanana wa Perezida Juvenal Habyarimana yanditse ku Rwanda.
Iki gitabo Reyntjens yahaye umutwe wa ‘Modern Rwanda. A Political History’, cyagombaga kumurikirwa mu kigo cya Institut Egmont gisanzwe gihabwa amafaranga na Minisiteri y’Ububanyi y’u Bubiligi.
Uriya mugabo usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya Anvers, abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko kumurika igitabo cye byakuweho ku busabe bw’ibiro bya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bubiligi, Maxime Prevot.
Ni icyemezo icyakora cyarakaje cyane Reyntjens, avuga “kinyuranyije no kwigenga kw’ikigo [cya Egmont].”
Uyu mugabo yanikomye Perezida Paul Kagame asanzwe yanga urunuka, avuga ko icyemezo cyo kwanga ko igitabo cye kimurikwa “ntikizatuma Paul Kagame yubahwa, ahubwo kizatuma asuzugurwa, kandi binamwongerere icyizere cy’uko ashobora gukomeza kwitwara nk’uri hejuru y’urwego rurenze urwo ariho.”
U Bubiligi biciye mu muvugizi wa Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga yabwo bwemeje koko ko kumurika kiriya gitabo byahagaritswe.
Ni icyemezo Bruxelles ivuga ko cyafashwe kubera ko Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ya kiriya gihugu itigeze imenyeshwa ibyo kumurika kiriya gitabo, nyamara igikorwa “cyari giteganyijwe kuba mu gihe hari umubano mubi hagati y’u Rwanda n’u Bubiligi.”
Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga mu itangazo yasohoye kandi yasobanuye ko “kubera imikoranire ya SPF (ikigo cyayo) n’Ikigo Egmont, ndetse n’amakimbirane asanzwe hagati ya Prof. Reyntjens n’ubutegetsi bw’u Rwanda, icyo gikorwa cyashoboraga gufatwa nk’igikorwa kigayitse cy’u Bubiligi kigamije gutesha agaciro u Rwanda.”
Yunzemo iti: “Ibyo si byo u Bubiligi bwari bugamije na gato, kuko byari kongera guha imbaraga amagambo y’u Rwanda ashinja u Bubiligi ibinyoma.”
Muri Werurwe uyu mwaka ni bwo u Rwanda rwacanye umubano ushingiye kuri dipolomasi n’u Bubiligi, nyuma yo gushinja iki gihugu cyo ku mugabane w’u Burayi gufata uruhande mu makimbirane y’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Igitabo Reyntjens yashakaga kumurika cyasohowe n’inzu isohora ibitabo ya Cambridge University Press, kikaba gisobanura ibyo uriya mugabo avuga ko ari amateka y’u Rwanda kuva mu kinyejana cya 19.
Ni igitabo avuga ko cyibanda ku bihe by’ingenzi byaranze amateka y’igihugu, birimo ubwigenge bw’u Rwanda ndetse na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yakurikiwe no gufata ubutegetsi ku ishyaka RPF Inkotanyi.




