U Budage burashaka kwigana gahunda y’u Rwanda ku bimukira

Guverinoma y’u Budage irashaka kwigana gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ijyanye no gukemura mu buryo burambye ikibazo cy’abimukira bambuka imbibi mu buryo butemewe n’amategeko.

Nk’uko ikinyamakuru Die Welt kibivuga, u Budage buri gukora ibishoboka kugira ngo umuryango w’ubumwe bw’Uburayi (EU) wemere ko igihugu kinyamuryango cyajya cyohereza abimukira mu kitawubarizwamo, hashingiwe ku masezerano nk’ay’u Rwanda n’u Bwongereza.

Ngo ariko abadepite 24 bo mu ishyaka Social Democrats riri ku butegetsi n’abo muri Greens basinye inyandiko isaba guverinoma kudahonyora uburenganzira bw’abimukira mu gihe yakomeza gusaba uburenganzira muri EU.

Shanseriye w’u Budage, Olaf Scholz na Minisitiri w’umutekano w’imbere, Nancy Faeser, bavuga ko bazakomeza guharanira kugera kuri aya masezerano, kandi ko uburenganzira bw’abimukira buzubahirizwa.

Gahunda y’u Rwanda n’u Bwongereza ishingira ku masezerano yasinywe muri Mata 2022, yo kohereza abimukira n’ubufatanye mu bikorwa by’iterambere. Gusa iracyakomwa mu nkokora n’abitabaje inkiko, bazisaba kuyiburizamo, basobanura ko itubahiriza uburengnzira bw’abimukira.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *