Ikibuga cy’indege cy’i Münich mu Budage cyamaze amasaha atari make cyafunzwe, nyuma y’uko hari za drone zagaragaye mu kirere cyo muri uriya mujyi.
Iri hungabana rije mu gihe Munich yakiriye iserukiramuco ry’inzoga rizwi cyane rya Oktober fest, rizatangira ku Cyumweru.
Mu cyumweru gishize Denmark na Norvège na byo byafunze ibibuga by’indege kubera drone zitazwi, gusa bikekwa ko ari iz’u Burusiya.
Ihungabana ry’umutekano ryabaye ku kibuga cy’indege cya Munich ryateje igihombo kinini, kuko ziriya drones indege 17 zibuzwa kuguruka; ibyagize ingaruka ku bagenzi babarirwa mu 3,000.
Ubuyobozi bw’ikibuga cy’indege cya Munich bavuze kandi ko izindi ndege 15 zagombaga kukigwaho byabaye ngombwa ko zijya kugwa ku bibuga by’indege byo mu mijyi ya Stuttgart, Nuremberg, Vienna na Frankfurt.
Ubudage bwafunze kiriya kibuga bitewe n’uko muri uku kwezi hariyo abantu babarirwa muri miliyoni nyinshi buri munsi bitabira umunsi mukuru w’inzoga witabirwa n’abashyitsi benshi mu mujyi wa Munich.
Mu gihe izi ndege zitagira Abapilote zikomeje gushinjwa igihugu cy’u Burusiya, Moscow yo iherutse gutangaza ko ibyo ishinjwa nta shingiro bifite mu gihe OTAN umuryango wo gutabarana wo utangaza ko ugiye gushyiraho ingamba z’ubwirinzi zikakaye mu kirere cy’u Burayi.




