Ibihugu bine byonyine i Burayi nibyo bimaze koherereza u Rwanda abakekwaho kugira uruhare muri Jenoside, ku isonga hakaba u Buholandi bumaze kohereza bane. Uwa vuba ni Rutunga Venant wahoze ari umukozi wa ISAR, ibindi bihugu nta n’umwe birohereza.
Gahunda yo kohereza mu Rwanda abakekwaho Jenoside bari mu mahanga igenda biguruntege, ikanahura n’imbogamizi nyinshi zishingiye ku mategeko y’ibyo bihugu ndetse n’imyumvire y’abayobozi babyo.
Ishami ry’ubushinjacyaha bw’u Rwanda rishinzwe gushakisha abakekwaho Jenoside bari mu mahanga, rivuga ko u Buholandi bumaze kohereza bane. Abo ni : Rutunga Venant, Mugimba J.Baptiste, Iyamuremye Jean Claude na Munyaneza Jean de Dieu.
Ibi bikigira igihugu cya mbere i Burayi, kuko gikurikirwa na Danemark yohereje babiri (Emmanuel Mbarushimana na Wenceslas Twagirayezu); hagataho u Budage na Norvege byohereje umwe umwe ( Bandora Charles na Twagiramungu Jean).
Nta kindi gihugu i Burayi kirohereza umuntu ukekwaho Jenoside ngo aburanishirizwe mu Rwanda ( NDLR abandi ni AmeriKa yohereje 5 na Canada 2), nubwo hari ibyagerageje kubiburanishiriza (u Bufaransa, u Bubiligi, Suede n’ibindi).
Amategeko agoye, itangwa ry’ubwenegihugu
Umushinjacyaha uyobora ishami rishinzwe gushakisha abakekwaho Jenosode bari mu mahanga (GFTU), Jean Bosco Siboyintore asanga hari ibihugu bifata ibyemezo byo kutohereza abantu ngo baburanire mu Rwanda, kandi ntibinababuranishe.
Ati, “Nk’ubu mu Bufaransa hariyo amadosiye 47, ariko bamaze kuburanisha babiri gusa, nta n’umwe barohereza mu Rwanda. Nta wamenya niba icyo cyemezo bafashe kizahinduka, ariko nikinahinduka kizahindurwa n’urukiko kuko ari narwo rwafashe ikibuza kohereza abantu mu Rwanda”.
Naho Me Gasominari Jean Baptiste uburana imanza nshinjabyaha zo mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga, agaruka ku mategeko agomba gukurikizwa, mu buryo bugoye n’inzira ziruhanya.
Ati, “Icyo bisaba mu mategeko ni uko u Rwanda rwabisaba hanyuma hagakurikizwa amategeko yo kohereza umuntu kuburanira mu kindi gihugu, babyita extradition. Ibi ariko bica mu nzira ndende cyane kandi bisaba ko abakurikiranwa baba nta bwenegihugu bw’u Bufaransa baba bafite. Natwe nko mu itegeko nshinga ryacu, birabujijwe kohereza Umunyarwanda kuburanira mu kindi gihugu, ndibaza ko no mu mategeko y’u Bufaransa ariko bimeze kuko ari ihame ry’amategeko mpuzamahanga”.
Uyu munyamategeko wakoze mu Rukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda ( i Kigali na Arusha ) anakora mu rukiko mpanabyaha mpuzamahanga ( ICC) i La Haye, ashimangira ko icyemezo cy’urukiko gikurwaho n’urundi. Ati, “Kugira ngo icyemezo cy’urukiko kivanweho hagomba kuba icyemezo cy’urukiko rwisumbuye ku rwagifashe! Nta Diplomatie yakuraho icyemezo cy’urukiko”.
Ku mwihariko mu Bufaransa, Me Gasominari asobanura ko “iyo icyemezo cyafashwe na cassation (urukiko rusesa imanza) kuri dossier ya extradition, ngo bijya muri conseil d’etat (Inama ya Leta) ikabyemeza , nyuma hakaba hasigaye inzira imwe yo kuregera urukiko rw’umuryango w’ubumwe bw’Uburayi ( union européenne)”.
Ni inzira itoroshye, ku buryo uwavuga ko “abo urukiko rwamaze guhakana kohereza mu Rwanda n’ubundi batacyoherejwe” ntiyaba abeshye. Igisigaye kikaba ari ukuburanira mu bihugu barimo.
Byongeye, ku murego uciriritse bimwe mu bihugu bifite, uburyo n’umwanya itegurwa ry’urubanza rikenera, hakiyongeraho n’icyorezo cya Covid-19 kidatuma abantu bahura ari benshi; bigaragara ko guca imanza nyinshi mu gihe gikwiye bidashoboka.
Usibye ko zamaze no gutinda, hari na bamwe mu bakekwaho gukora Jenoside bagenda bagana izabukuru nka Rutunga (imyaka 72), bashobora gupfa bataburanye, bityo ubutabera ntibube butanzwe.
Rutunga woherejwe n’u Buholandi ni muntu ki?
Rutunga Venant afite imyaka 72, yavukiye mu Ruhengeri (akarere ka Gakenke), ariko ibyaha akekwaho yabikoreye i Butare (Akarere ka Huye).
Nk’uko itangazo ry’ubushinjacyaha ribivuga (mu gihe yagezwaga i Kigali), ndetse n’ubutumwa bwa Amb. Nduhungirehe uhagarariye u Rwanda mu Buholandi (ashimira ubutabera bwaho) ; Rutunga yari umukozi wa ISAR Rubona(Ikigo cy’igihugu cyari gishinzwe ubumenyi mu by’ubuhinzi n’ubworozi).
“Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Rutunga Venant yabaga mu kigo cya ISAR. Ubu ni mu Mudugudu wa Rubona, Akagari ka Kiruhura, mu Murenge wa Ruhashya. Muri icyo kigo yari umuyobozi wa ISAR ushinzwe akarere ko hagati (Region du Plateau Central, akaba ari ho akekwa ko yakoreye ibyaha. Yafatiwe mu Buholandi muri Werurwe 2019, ariko icyemezo cyo kumwohereza gifatwa muri Mata 2020”.
Amb. Nduhungirehe akomeza avuga ko Rutunga Venant yajuririye icyo cyemezo kuva mu Ukuboza 2020 kugeza muri Gicurasi 2021, nyamara bikaba iby’ubusa; kuko inkiko z’aho mu Buholandi zatesheje agaciro ubujurire bwe.
Rutunga abaye umuntu wa 24 ukekwaho Jenoside woherejwe kuburanira mu Rwanda avuye mu mahanga.
Karegeya JB Omar
Kurikira ibiganiro n’amavidewo binyura kuri Bwiza TV



