Guverineri wa Banki Nkuru y’u Burundi (BRB), Dieudonné Murengerantwari, yatangaje ko mu minsi icumi, inoti z’10,000 n’5000 zakozwe mu mwaka w’2018 zizatakaza agaciro.
Muregerantwari yasobanuye ko Abarundi basabwa kujyana izi noti ku mabanki bakazisimburirwa inshya zakozwe tariki ya 7 Ugushyingo 2022 bitarenze tariki ya 17 Kamena 2023.
Ariko hari Abarundi bavuga ko aya makuru hari abatarayamenya, bakaba bafite impungenge ko z’uko hari abazacikanwa, izi noti bari basanzwe bakoresha zikabapfira ubusa. Mu rwego rwo kubasubiza, Leta yafashe icyemezo cyo gushyira imbaraga mu bukangurambaga.
Iki cyemezo gifashwe nyuma y’aho mu minsi yashize, Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi yateguje abanyereje amafaranga y’igihugu ko bidatinze bazakanguka bagasanga yahindutse ibipapuro.
Icyo gihe, Perezida Ndayishimiye yasabye aba bayobozi kuba inyangamugayo, bagasubiza aya mafaranga mu bubiko bw’igihugu, ndetse yanategetse BRB gushyiraho konte azajya yoherezwaho.




One Response
U Burundi bugiye gutesha agaciro inoti z’ibihumbi 10 na 5
Jewe combona kwizi noti bokwongereza igihe kuko nkiniwacu ntamuntu numwe ndabona ayifise tuyumva kuri radio gusa.