Nyuma y’aho Minisitri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders avuze ko Niba u Burundi budashyikiranye n’ababurwanya u Bubiligi buzagaba igitero ku Burundi,Vice Perezida w’u Burundi Gaston Sindimwo yatangaje ko bagiye gusubukura ibiganiro na leta y’u Bubiligi bagacoca ibibazo bafitanye byananirana bakegura intwaro bakarwana.
Ku munsi w’ejo Tariki ya 4 Gashyantare, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Bubiligi, Didier Reynders yabwiye Televiziyo France 24 ko u Burundi bukwiye kwicarana ku meza amwe n’abatavuga rumwe n’ubutegetsi bakaganira icyakorwa kugira ngo ubwicanyi bukorwa mu gihugu cy’u Burundi buhagarare burundu.
Minisitiri Didier avuga ko mu gihe u Burundi butakubahiriza ibi, leta y’u Bubiligi izahita yohereza ingabo mu gihugu cy’u Burundi zigamije kuburizamo ubwicanyi buri gukorerwayo ndetse no kugarura amahoro.
Nyuma y’iri jambo, Vice Perezida w’u Burundi, Gaston Sindimwo yatangaje ko niba Didier Reynders yihanukira akavuga ko u Bubiligi bwiteguye kohereza ingabo mu Burundi bigaragara ko u Bubiligi buri inyuma y’ubwicanyi buri kubera mu Burundi.
Akomeza avuga ko ibikorwa byose by’ubwicanyi biri gutegurirwa mu Bubiligi. Akaba avuga ko nk’u Burundi ibyo u Bubiligi ibyo bukoze ari ukuvogera ubusugire bw’igihugu cyabo ariko ko bagiye kubanza kuganira n’u Bubiligi bakareba ikibazo gihari bakagishakira umuti mbere y’uko u Bubiligi bwinjira mu gihugu.
Gaston Sindimwo yabwiye Radio Burundi International ko mu gihe u Bubiligi butakwemera ibi biganiro bukohereza izo ngabo, U Burundi buzirwanaho bukoresheje abasirikare n’abapolisi babwo.
Ibi byifuzo by’u Bubiligi bije nyuma y’aho Inama y’abakuru b’ibihugu ba Afurika yunze ubumwe (AU) yateranye mu mpera z’icyumweru gishize yatangaje ko itazohereza ingabo za MAPROBU zigamije kugarura amahoro mu Burundi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com



