Amakuru ava mu Burundi aravuga ko Leta y’iki gihugu yamaze gutegura imyigaragambyo igamije kwibasira u Rwanda izabera kuri za ambasade z’ibihugu bitandukanye.
Amakuru avuga ko iyo myigaragambyo imaze itegurwa n’abayoboke b’ishyaka CNDD-FDD riri ku butegetsi, iteganyijwe kuba ku wa Gatandatu tariki ya 20 Ukuboza.
Ni imyigaragambyo biteganyijwe ko izabera imbere ya Ambasade z’ibihugu birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, u Rwanda, u Bufaransa n’u Bubiligi.
Abigaragambya bazaba bashinja u Rwanda “kwica amasezerano ya Washington” yasinywe hagati yarwo na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Amakuru avuga ko ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye bwateguye iyo myigaragambyo mu rwego rwo kunezeza inshuti ye magara, Félix Antoine Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
U Burundi bukomeje kwigaragaza nk’uburajwe ishinga n’amasezerano y’amahoro ya Washington, mu gihe u Rwanda rumaze igihe rubushyira mu majwi rubushinja kubangamira ishyirwa mu bikorwa ryayo.
Mu gihe aya masezerano yashyizweho umukono muri Kamena uyu mwaka mbere yo kwemezwa na ba Perezida Paul Kagame na Tshisekedi ku wa 4 Ukuboza ateganya ko imirwano ihagarara muri RDC, ingabo z’iki gihugu zikomeje gufatanya n’abarimo Ingabo z’u Burundi mu kugaba ibitero kuri AFC/M23.
U Burundi by’umwihariko bumaze igihe bwarahinduye ikibuga cy’indege ibirindiro byifashishwa na Leta ya RDC mu kugaba ibitero kuri AFC/M23, dore ko iki kibuga ari cyo cyifashishwa mu kugaba ibitero byo mu kirere ndetse no kujyana intwaro n’amasasu ku rugamba.
Ingabo z’u Burundi kandi zikomeje gufatanya urugamba n’umutwe w’abajenosideri wa FDLR ndetse amakuru avuga ko hari abarwanyi b’uyu mutwe bucumbikiye, mu gihe amasezerano ya Washington asaba ko uyu mutwe urandurwa burundu.





3 Responses
VA KU NJIJI!!
bazategure nindi myigaragamyo yo kurwanya inzara, bigaragambye no kugitoro…..
Ha gutegekwa n’umutwe utagira ubwenge yewe sinzi ico wapfuma uba n’ukuri