U Burundi bwifatanyije n’ibihugu bikomeye mu kwamagana ibihano bya Amerika

Igihugu cy’u Burundi cyifatanyije n’ibindi 29 birimo u Bushinwa n’u Burusiya, mu kwamagana icyo byise ‘iterabwoba n’agahato by’igihugu kimwe’ bishyirwa ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere.

Ni ibikubiye mu itangazo ibi bihugu byageneye Umuryango w’Abibumbye, ryashyizweho umukono na Amb. Zhang Jun uhagarariye u Bushinwa muri Loni.

Ni itangazo ibi bihugu byasohoye mu gihe hashize igihe humvikana inkuru zitandukanye z’ibihugu bitandukanye bifatirwa ibihano na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu kwezi gushize iki gihugu cyatangaje ko gishobora gufatira ibihano abategetsi ba Ethiopia barimo na Minisitiri w’Intebe wayo, Dr Abiy Ahmed, kubera ibibazo byatewe n’intambara yo muri Tigray ingabo za kiriya gihugu zimaze igihe zihanganyemo n’inyeshyamba za TPLF.

Ni ibihano bitavuzweho rumwe na benshi bitewe n’uko ikibazo cya Ethiopia na Tigray na cyo ubwacyo kitavugwaho rumwe, kuko buri ruhande rugaragaza ko ntacyo rwishinja.

Uretse u Burundi, u Burusiya n’u Bushinwa byamaganye ibihano Amerika ikomeje gufatira ibihugu biri mu nzira y’amajyambere, ibindi bihugu byifatanyije na byo birimo Angola, Antigua & Barbuda, Belarus, Bolivia, Venezuela, Cambodge, Caméroun, na Repubulika ya Centrafrique.

Birimo kandi he Cuba, Repubulika ya Koreya, Dominica, Misiri, Guinée Equatoriale, Eritrea, Ethiopia, Iran, Lao, Namibia, Nicaragua, Pakistan, Saint Vincent & Grenadines, Afurika y’Epfo, Sri Lanka, Palestine, Sudani, Syria na Zimbabwe.

Ibi bihugu byagaragaje ko bihangayikishijwe n’ikoreshwa ry’ingamba z’agahato z’igihugu kimwe zishyirwa ku bihugu biri mu nzira y’amajyambere, ibinyuranyije n’intego n’amahame y’amasezerano y’umuryango w’abibumbye n’amategeko mpuzamahanga, ndetse n’amahame y’imibanire y’ibihugu.

Byavuze ko bihangayikishijwe cyane “n’ingaruka mbi” ibihugu byibasirwa na ziriya ngamba bihura na zo, zirimo izerekeye ubukungu, imibereho myiza n’ubutabazi kandi bikabangamira cyane ingufu biriya bihugu bishyira mu kurengera uburenganzira bwa muntu.

U Burundi n’ibihugu bwifatanyije na byo byagaragaje ko bihangayikishijwe by’umwihariko n’ingaruka zitaziguye abaturage b’ibihugu bifatirwa ibihano bahura na zo.

Byavuze ko amakuru menshi yerekana ko biriya bihano bituma abaturage babura ibya ngombwa nkenerwa nkibiribwa, amazi, amashanyarazi, imiti nibikoresho byubuvuzi byo kurwanya COVID-19, bigatuma ibihugu bibura inkunga y’ubutabazi ku gihe ndetse bikanatuma imiryango y’ubutabazi idashobora kugera ku bababaye uko bikwiye.

Byunzemo biti: “Turongera gushimangira ko abantu bose bavutse bafite uburenganzira bungana. Ingamba z’agahato z’uruhande rumwe zibuza abaturage bagizweho ingaruka kutamenya uburenganzira bwabo bwa muntu, bikabangamira imibereho yabo n’imibereho myiza y’abaturage, cyane abagore, abana, urubyiruko n’abasaza.”

Byasabye ko ibihugu byafatiwe ibihano bihita bibikurirwaho byihuse kugira ngo bibashe kubona umutungo wo guhangana n’icyorezo, kandi za Leta zikirinda kuzongera gushyiraho ibihano binyuranyije n’amahame ya Loni n’Umuryango Mpuzamahanga.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *