Guverinoma y’u Burundi yashinje u Rwanda gukomeza “ibikorwa bihungabanya umutekano” ku mupaka ubuhuza na Repubulika ya Demokarasi ya Congo, inerura ko ingabo zabwo ziri ku butaka bwa Congo zitazavayo kugeza igihe akazi kazijyanye kazaba karangiye byuzuye.
Byatangajwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Bizimana Edouard, mu kiganiro ku Cyumweru gishize yahaye abahagarariye ibihugu byabo n’imiryango mpuzamahanga mu Burundi.
Muri icyo kiganiro, Minisitiri Bizimana yamaganye icyo yise gukomeza kw’ibitero “nyuma y’amasezerano yo guhagarika imirwano no kugarura amahoro” aheruka gusinywa.
Uyu mugabo yashinje u Rwanda gukomeza “kohereza abasirikare barwo” no “kugaba ibitero” ku ngabo z’u Burundi na Congo Kinshasa.
Uyu mugabo yongeye kwikoma u Rwanda, mu gihe amakuru avuga ko u Burundi bwatakarije abasirikare benshi mu mirwano yahuje ihuriro ry’ingabo za Leta ya Congo ribarizwamo ingabo zabwo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23, muri Kivu y’Amajyepfo.
Kuri ubu uriya mutwe ukomeje gusatira Umujyi wa Uvira nyuma yo kwirukana ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta mu bice bitandukanye.
Mu gihe amakuru avuga ko Ingabo z’u Burundi zikomeje gutsindwa, Minisitiri Bizimana yavuze ko iki gihugu kidateze kuzicyura kugeza igihe zizarangiriza ubutumwa bwazijyanye muri Congo.
Yavuze ko kuba izo ngabo ziriyo biri mu rwego rwo “kurinda imipaka y’u Burundi, abaturage n’ibintu byabo”.
Bizimana kandi yashinje u Rwanda ibyo yise kuyobya uburari, ashimangira ko “RDC ni yo yonyine ishobora gufata icyemezo cyo kuba habaho gucyura ingabo”.
Umukuru wa dipolomasi y’u Burundi yashimangiye ko igitero cyose cyagabwa ku baturage b’u Burundi cyangwa abasirikare babwo bari muri RDC “kitazigera cyihanganirwa”.




