U Burundi bwiteguye kwemerera ababyifuza kujya kureba ahavugwa ko hashyinguwe abantu mu byobo rusange

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi, Alain Nyamitwe aravuga ko icyemezo cy’abakuru b’ibihugu bya Afurika cyo kutohereza ingabo mpuzamahanga mu Burundi ari ubutumwa ibi bihugu byahaye ibihugu bimwe na bimwe by’i Burayi bw’uko bishatse byakwisubiraho mu bijyanye n’umubano bifitanye n’u Burundi.

ny
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, Alain Nyamitwe

Bwana Alain Nyamitwe avuga ko nyuma y’iperereza ry’ubutabera u Burundi buzemerera ababyifuza bose kujya kwirebera ahavugwa ko hashyinguwe abantu mu buryo bwa rusange nk’uko VOA dukesha iyi nkuru ikomeza ivuga.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru, Nyamitwe yavuze ko icyemezo cyafashwe n’abakuru b’ibihugu bya Afurika cyo kwanga kohereza ingabo mpuzamahanga mu Burundi hashingiwe ku mutimanama wa Afurika Yunze Ubumwe kubera ko uyu muryango ngo washinzwe hagamijwe kwigaranzura abakoloni no kwanka agasuzuguro k’abavantara.

Minisitiri Nyamitwe yanasubije ikibazo cy’amashusho yafashwe n’ibyogajuru aherutse gushyirwa ahagaragara n’ishyirahamwe riharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International ryemeza ko ko hari abantu bashyinguwe mu byobo bimwe bita (Fosses Communes mu gifaransa).

d149d46c5d4a4acb57825ecab48e65c0c8cce424
Amafoto ya satellites yagaragaje ibyobo bishyinguyemo abantu

Alain Nyamitwe yavuze ko ababyifuza bazahabwa uburenganzira bwo kujya kwirebera ariko nyuma y’uko iperereza riri gukorwa n’umushinjacyaha mukuru wa repubulika rizaba rirangiye.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Burundi yongeye gutunga urutoki u Rwanda avuga ko bafite ibimenyetso bihagije byerekena ko u Rwanda rushyigikiye abashatse guhirika ubutegetsi mu Burundi n’uko urubyiruko rw’Abarundi ruvanwa mu nkambi y’impunzi mu Rwanda kukajyanwa mu nkambi za gisirikare kwimenyereza igisirikare.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *