Igisirikare cy’u Burundi ejo ku wa Mbere tariki ya 13 Mutarama, bwohereje andi mato abiri yuzuye abasirikare mu mujyi wa Kalemie wo mu ntara ya Tanganyika.
Mu masaha y’igitondo ni bwo ayo mato yageze ku cyambu cya Kalemie aturutse i Bujumbura, nk’uko umunyamakuru Steve Wembi abivuga.
Kuva mu mpera z’ukwezi gushize u Burundi bwongeye kohereza ingabo zabwo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko bwari bwacyuye igice kinini cyabwo nyuma yo gutsindirwa mu mirwano yasize inyeshyamba zo mu mutwe wa AFC/M23 zigaruriye umujyi wa Uvira.
Umwe mu basirikare b’u Burundi aheruka kubwira ikinyamakuru SOS Médias Burundi ko igikorwa cyo kongera kohereza ingabo muri RDC cyabanjirijwe n’icyiciro cyo gusubiza muri kiriya gihugu abasirikare ba FARDC n’abarwanyi ba Wazalendo bari barahungiye mu Burundi ubwo M23 yafataga Uvira.
Umunyamabanga Mukuru w’ishyaka CNDD-FDD riyoboye u Burundi, Révérien Ndikuriyo, aheruka kubwira abanyamakuru ko gucyura ingabo byari byabaye mu gisa nko “gusubira inyuma mu buryo bwa gisirikare cyangwa bwa gipolisi”, mbere yo gushimangira ko u Burundi bukomeje kugenga ibyemezo byabwo bya gisirikare.
Yunzemo ati: “Muri Congo ni nk’iwacu mu rugo, tujyayo igihe dushakiye.”
Bivugwa ko kuri ubu intego nyamukuru u Burundi bufite ari ukongerera imbaraga batayo ebyiri z’ingabo zabwo zari zarasigaye zari zarasigaye muri RDC, mu gihe igitutu cya gisirikare cya M23 gikomeje kwiyongera.
Amakuru kandi avuga ko inzego z’umutekano z’u Burundi zirimo gushaka gukumira ko Kalemie yafatwa, dore ko uyu mujyi usanzwe ufatwa nk’inkingi ikomeye mu ntara ya Tanganyika.





One Response
umunsi izi DD zakubitiwe I Kalemie niwo munsi Ingoma Yaba DD b’Interahamwe izaba irangiye
hazahita hajyaho aba DD bareba kure.