a78c6fe0-de0b-11ef-8a70-addfa227c811.jpg

U Burundi si bwo bukwiye kubazwa impamvu M23 ikomeje gufata imijyi: Ndayishimiye 

Perezida Evariste Ndayishimiye yatangaje ko u Burundi atari bwo bukwiye kuzira kuba umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira uduce ndetse n’imijyi yo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ko ahubwo bikwiye kubazwa iki gihugu bwagiye gufasha.

Kuva muri 2023 amakuru avuga ko u Burundi bumaze kohereza muri Congo ingabo zibarirwa mu 15,000 zagiye guha umusada iza FARDC zihanganye mu ntambara n’umutwe wa M23.

Ni ubufasha icyakora butagize icyo bumarira Kinshasa, kuko M23 yakomerekeje kwigarurira uduce tw’ingenzi dutandukanye ndetse n’imijyi yo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Ni uduce turimo imijyi ya Sake, Goma, ikibuga cy’indege cya Kavumu, Bukavu na Kamanyola inyeshyamba ziyobowe na Gen Sultani Makenga zigaruriye hagati ya Mutarama na Gashyantare uyu mwaka.

Mu gihe abanye-Congo banenga ingabo z’u Burundi kuba ntacyo zafashije igihugu cyabo nyamara u Burundi bwarishyuwe amafaranga menshi, Perezida Ndayishimiye yagaragaje ko igihugu cye atari cyo gikwiye kubazwa umusaruro wabaye mubi ku rugamba.

Yabwiye BBC ati: “Ni byo, ni yo turi ku masezerano yo gufashanya mu by’umutekano. Ariko twagiye gufasha. Igikorwa nyamukuru n’icy’igisirikare cya Congo…Rero kuba M23 ikomeza kwigarurira utundi turere, ntibyazwa twebwe. Leta ya Congo ni yo ikwiye kubazwa impamvu imijyi ikomeje gufatwa kandi n’u Burundi buriyo.”

Ndayishimiye yavuze ko yajyanye muri Congo ingabo nke zo gufasha, kuko izindi akeneye ko zikomeza gucunga umutekano w’igihugu, na ho izindi zikaba ziri mu butumwa butandukanye.

Sangiza iyi nkuru

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *