Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wungirije w’u Burusiya yavuze ko bazasaba ko umuryango wo gutabarana w’u Burayi na Amerika (OTAN) ubizeza ko utazemerera Ukraine kuwinjiramo ndetse ko mu masezerano y’amahoro yabaho ayo ari yo yose Ukraine izakomeza kuba igihugu kidafite uruhande kibogamiyeho.
Minisitiri Alexander Grushko yabwiye igitangazamakuru Izvestia cyo mu Burusiya ati: “Tuzasaba ko kwizezwa umutekano uhamye biba muri aya masezerano.”
Yakomeje agira ati: “Bimwe muri ibyo byo kwizezwa bikwiye kuba ko Ukraine itagira uruhande ibogamiyeho, ibihugu bigize OTAN bikayangira kwinjira muri iryo huriro.”
Ku tundi ruhande, biteganyijwe ko Perezida Donald Trump na mugenzi we Vladimir Putin bazavugana mu minsi iri imbere, mu gihe ibiganiro bikomeje ku gahenge gashobora kubaho muri iyi ntambara imaze imyaka itatu muri Ukraine.




